Igitabo cy’Intangiriro kiboneka mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika
ABANTU bafite ubumuga bwo kutumva bazamuye amaboko bakoma amashyi y’urufaya bishimira iryo tangazo. Iryo tangazo ryaravugaga riti “tunejejwe no kutangariza ko n’ibindi bitabo bimwe na bimwe byo mu Byanditswe by’igiheburayo [Isezerano rya Kera], birimo guhindurwa mu rurimi rw’amarenga. Naho videwo yo mu rurimi rw’amarenga y’igitabo cy’Intangiriro yararangiye.”
Iryo tangazo ryatanzwe muri disikuru ya nyuma mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika.
Mu mwaka wa 2005, Abahamya ba Yehova ni bwo batangiye guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika, bahereye ku gitabo cya Matayo. Mu mwaka wa 2010, bari barangije guhindura ibitabo byose uko ari 27 bakunze kwita Isezerano Rishya, muri urwo rurimi.
Nanone kandi, Abahamya ba Yehova bahinduye ibitabo bimwe na bimwe bya Bibiliya mu zindi ndimi eshanu z’amarenga.
Kuki bakora ibyo byose? Bazirikana ko ibitabo bicapye byandikirwa abantu bumva ururimi runaka kandi baruvuga, kandi abenshi mu bafite ubumuga bwo kutumva bakaba batarigeze na rimwe barwumva. Guhindura Bibiliya ihuje n’ukuri, yumvikana kandi mu rurimi rw’amarenga rw’umwimerere, bifasha abantu benshi bafite ubumuga bwo kutumva, bagasobanukirwa ibikubiye muri Bibiliya kandi bakagirana imishyikirano n’Imana. Iyo Bibiliya yakiriwe ite?
Hari umusore ufite ubumuga bwo kutumva wagize ati “igihe igitabo cya Matayo cyarangiraga guhindurwa mu myaka mike ishize, numvise ko ari ikimenyetso cy’uko Yehova Imana ankunda, kandi ni na ko byagenze igihe hatangazwaga ko igitabo n’igitabo cy’Intangiriro cyasohotse. Yifuza gukora ibishobokqa byose ngo mumenye.”
Nanone umugore ufite ubwo bumuga yavuze amagambo nk’ayo agira ati “ururimi rw’amarenga rurumvikana kandi rurasobanutse. Rwatumye nkunda Bibiliya. Nabonye ko Yehova ashaka ko nsoma Ijambo rye, yaba umurongo ku wundi cyangwa ibice runaka, kugira ngo kumumenya neza kurushaho. Ibyo nasobanukiwe byankoze ku mutima, ndushaho kumusenga mbikuye ku mutima.”