Soma ibirimo

Videwo zahinduwe mu ndimi amagana

Videwo zahinduwe mu ndimi amagana

Abahamya ba Yehova bazwiho gukora umurimo wo guhindura mu zindi ndimi. Mu kwezi k’Ugushyingo 2014, twari tumaze guhindura Bibiliya mu ndimi 125 n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo mu ndimi 742. Ntiduhindura ibitabo gusa, ahubwo duhindura na za videwo. Muri Mutarama 2015, videwo ifite umutwe uvuga ngo “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” yari imaze guhindurwa mu ndimi 398, na ho ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” imaze guhindurwa mu ndimi 569. Kuki ako kazi kose kakozwe kandi se kakozwe gate?

Muri Werurwe 2014, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasabye ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi gutegura amajwi ya za videwo mu ndimi nyinshi uko bishoboka kose kugira ngo bashishikarize abantu kwiga Bibiliya.

Dore uko videwo zihindurwa: mbere na mbere abahinduzi barabanza bagahindura umwandiko. Iyo barangije, hatoranywa abene rurimi bazakina amajwi yo muri iyo videwo. Nyuma yaho, Urwego Rushinzwe Gufata Amajwi n’Amashusho rufata amajwi, rukayatunganya kandi rugashyiramo n’umwandiko uwo ari wo wose ugaragara mu gihe videwo yerekanwa. Hanyuma, amajwi, umwandiko n’amashusho bihurizwa hamwe, bikaba videwo yashyirwa ku rubuga.

Hari ibiro by’amashami byari bisanzwe bifite sitidiyo n’abakozi batojwe. Bimeze bite se ku ndimi zivugwa kandi zigahindurirwa mu turere twitaruye?

Hirya no hino ku isi, abavandimwe bazi ibyo gufata amajwi boherezwa muri utwo turere bitwaje ibikoresho bigendanwa. Umuvandimwe uzi ibyo gufata amajwi yitwaza mikoro, orudinateri igendanwa irimo porogaramu ifata amajwi, agashaka ahantu ashinga sitidiyo y’igihe gito wenda nko ku Nzu y’Ubwami, mu rugo rw’umuntu cyangwa ahandi. Abavuga urwo rurimi ni bo basoma, bagatoza abakinnyi kandi bagakosora iyo videwo. Iyo gufata amajwi birangiye kandi hakemezwa ko nta makosa arimo, uwo muvandimwe azinga ibikoresho bye akajya mu kandi gace.

Ibyo byatumye umubare w’indimi videwo zisohokamo wikuba incuro eshatu.

Abantu bishimiye cyane izo videwo. Hari abantu benshi babonye bwa mbere videwo ziri mu rurimi rwabo kavukire, igihe babonaga videwo zacu.

Zimwe muri izo videwo ziboneka mu rurimi rwitwa Pitjantjatjara ruvugwa n’abantu bagera ku 2.500 bo muri Ositaraliya. Videwo zo muri urwo rurimi zafatiwe amajwi mu mugi wa Alice Springs, wo mu ntara y’amajyaruguru. Callan Thomas wagize uruhare mu gufata amajwi y’izo videwo, yaravuze ati “abantu bishimiye cyane izo videwo. Abantu bo muri ako gace ntibakuraga ijisho kuri izo videwo ku buryo bahoraga babaza aho bakura izindi. Ibitabo byo muri urwo rurimi ntibipfa kuboneka. Iyo bumvise ikintu kiri mu rurimi rwabo noneho bakakibonera n’amaso yabo, birabarenga.”

Hari Abahamya babiri bo muri Kameruni bafashe ubwato banyura mu mugezi, bagiye mu mudugudu w’abasangwabutaka. Bavuganye n’umukuru w’uwo mudugudu wigishaga mu ishuri ryo muri ako gace. Bamaze kumenya ko uwo mukuru w’umudugudu avuga ururimi rwitwa Bassa, bakoresheje tabuleti bamwereka videwo iri mu rurimi rwe kavukire, ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” Uwo mugabo yaratangaye cyane maze asaba ko bamuha ibitabo.

Umuyobozi w’idini wo mu mudugudu wo muri Indoneziya, yarwanyije Abahamya ba Yehova, atwika ibitabo byose bari bamaze gutanga muri ako gace. Abandi bantu bo muri uwo mudugudu bavuze ko bari butwike Inzu y’Ubwami. Nyuma yaho abapolisi bagiye mu rugo rw’Umuhamya maze bamuhata ibibazo we n’umuryango we. Kubera ko bifuzaga kumenya ibibera mu Nzu y’Ubwami yaberetse videwo ifite umutwe uvuga ngo “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” iri mu rurimi rw’ikinyandoneziya.

Bamaze kureba iyo videwo, umupolisi umwe yaravuze ati “noneho mbonye ko abantu babafata uko mutari kandi ko mu by’ukuri batabazi.” Undi mupolisi yarabajije ati “ese mushobora kumpa iyi videwo kugira ngo njye nyereka abandi? Iyi videwo ni yo ivuga ibyanyu neza.” Ubu abapolisi babona ko Abahamya ari abantu beza kandi bakabarindira umutekano.

Niba utarareba izo videwo, turagutera inkunga yo kuzireba mu rurimi rwawe.