Soma ibirimo

Uko amafoto aryoshya umwandiko aboneka

Uko amafoto aryoshya umwandiko aboneka

Ni mu buhe buryo dufata amafoto aryoshya umwandiko wo mu bitabo byacu? Kugira ngo usobanukirwe uko bigenda, reka dufate urugero rw’ukuntu ifoto iri ku gifubiko cy’igazeti ya Nimukanguke! yo muri Nzeri  2015 yafashwe. *

  • Amafoto. Nyuma yo gusoma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko dukwiriye kubona amafaranga,” Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho rukorera mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York, rwakoze ibishushanyo bisobanura uwo mwandiko. Nyuma yaho, urwo rwego rwabyeretse Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi, na yo ihitamo ibigomba gufotorwa.

    Amwe mu mafoto yabanje gusuzumwa na Komite Ishinzwe iby’Ubwanditsi

  • Aho bafotorera. Abafotora ntibagiye muri banki nyir’izina, ahubwo ikipi y’abafotora yakoresheje ahantu bakirira abantu muri icyo Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha, nk’aho ari muri banki. *

  • Gutoranya abafotorwa. Hatoranyijwe bamwe mu Bahamya ba Yehova, bafotorwa ari bo babaye abakiriya ba banki, imeze nk’iri mu mugi utuwe n’abantu b’amoko atandukanye. Kugira ngo mu bitabo byacu hatazagarukamo amafoto y’abantu bamwe gusa, hari aho twandika abafotowe.

  • Ibikoreshwa mu mafoto. Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho rwakoresheje amafaranga yo mu kindi gihugu, kugira ngo bigaragare ko banki yakoreshejwe atari iyo muri Amerika. Ikipi ishinzwe ibyo gufotora yakoze ibishoboka byose kugira ngo ifoto ise neza neza nk’aho ari muri banki. Umwe mu bafotora witwa Craig yagize ati “twakoze iyo bwabaga!”

  • Imyenda n’ibyo kwisiga. Kuri iyo foto y’abantu bari muri banki, abafotowe bakoresheje imyenda yabo bwite. Icyakora, ku bihereranye n’amafoto yerekana ibintu byo mu mateka ya kera, cyangwa ibindi bintu bikenera imyambaro yihariye, Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho rukora ubushakashatsi maze rugakora imyambaro ikwiriye. Abatunganya abagiye gufotorwa, bagerageza kubatunganya ku buryo bamera nk’abantu bo mu gihe runaka, bari mu mimerere runaka, cyangwa bakita ku bindi bizagaragara kuri iyo foto. Craig yagize ati “ kubera ko ubu hari kamera zishobora gufotora zikagaragaza n’utuntu duto duto, tuba tugomba kuba maso cyane, kuko n’akantu kangana urwara gashobora kwangiza ifoto.”

  • Igihe cyo gufotora. Muri ya foto, abafotora bakoresheje amatara agaragaza ko hari ku manywa. Igihe cyose bagiye gufata ifoto, abafotora bareba neza niba amatara bari bukoreshe akwiriye, urugero nk’agaragaza urumuri rw’izuba, urw’ukwezi cyangwa urumuri rusanzwe. Ayo matara agomba kuba atanga urumuri ruhuje neza neza n’imimerere ifoto yafashwemo. Craig yongeyeho ati “amafoto atandukanye na videwo. Kandi kubera ko tuba tugomba kugaragaza igitekerezo mu ifoto imwe gusa, ni yo mpamvu twita cyane ku rumuri.”

  • Gutunganya ifoto. Abashinzwe ibyo gutunganya ifoto bahisemo kutagaragaza neza ayo mafaranga, kugira ngo abayireba bazite ku bantu bari kuri iyo foto, aho gushaka kumenya igihugu cyanditse kuri ayo mafaranga. Nubwo ubusanzwe inzugi n’amadirishya by’iyo nzu ari umutuku, abatunganyije ifoto babihinduye icyatsi, kugira ngo bahuze n’ibara rigaragara ku gifubiko cy’igazeti.

Uretse amafoto atunganyirizwa i Patterson, hari ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi, urugero nka Ositaraliya, Burezili, Kanada, u Budage, u Buyapani, Koreya, Malawi, Megizike n’Afurika y’Epfo, bifite abashinzwe gufotora baba bashobora kohereza amafoto akoreshwa mu bitabo byacu. Buri kwezi Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho rwongera amafoto agera ku 2.500 mu bubiko bwarwo. Amenshi muri yo asohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! kandi mu mwaka wa 2015, buri nomero y’ayo magazeti yasohokaga ari miriyoni zisaga 115. Niba wifuza gusura ibiro byacu biri i Patterson, muri leta ya New York, cyangwa ibindi biro by’ishami kugira ngo umenye byinshi kurushaho, tuguhaye ikaze!

Gutanga igazeti mu murimo wo kubwiriza

^ par. 2 Amafoto menshi afatwa, si ko yose akoreshwa ku gifubiko cy’igazeti. Icyakora, ayafashwe ntakoreshwe, ashyirwa mu bubiko bw’amafoto akazakoreshwa mu bindi.

^ par. 4 Iyo ifoto izafatirwa ku muhanda wo mu mugi runaka, Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho rubanza kwaka uruhushya abayobozi b’uwo mugi, rukabamenyesha umubare w’abantu bazaba bahari, umubare w’ibikoresho bizakoreshwa, n’ubwoko bw’amatara ruzakoresha.