Tumaze imyaka ijana turirimba indirimbo zo gusingiza Imana
“Ndashaka ko mujya muri sitidiyo ya Columbia mu mugi wa New York City, mukaririmba imwe mu ndirimbo zacu. Bazabafata amajwi, iyo ndirimbo bayitunganye neza. Ntimuzagire uwo mubwira iby’uwo mushinga.”
Mu mpera z’umwaka wa 1913, William Mockridge yashohoje iyo nshingano idasanzwe Charles Taze Russell yari yamuhaye. * Iyo ndirimbo (bamwe bakunze kwita “The Sweet By-and-By”) yashyizwe kuri disiki. Nyuma yaho, William yaje kumenya ko iyo ndirimbo ari yo yari kujya ibimburira filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création), yari igizwe na disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi n’umuzika ujyanirana n’amashusho atarimo amajwi n’amafoto ari ku turahuri. Iyo filimi yerekanywe ku ncuro ya mbere mu mugi wa New York City muri Mutarama 1914.
Indirimbo yaririmbwe na William ni imwe mu ndirimbo zisaga 50 zakoreshwaga n’aberekanaga filimi ivuga iby’irema bifashishije fonogarafe; bayerekanye ahantu hatandukanye mu cyongereza. Nubwo indirimbo nyinshi zakozwe n’abandi, hari izindi nke, harimo n’iya William, zari iz’Abigishwa ba Bibiliya kandi zaririmbwe hifashishijwe amagambo yo muri kimwe mu bitabo by’indirimbo bakoreshaga icyo gihe (Hymns of the Millennial Dawn).
Bitaga cyane ku magambo
Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya bakoreshaga indirimbo zari zarahimbwe n’abandi. Icyakora aho basangaga ari ngombwa, bahinduraga amagambo agize indirimbo kugira ngo bayahuze n’ukuri ko mu Byanditswe babaga bamaze gusobanukirwa.
Urugero, hari indirimbo yakoreshejwe muri filimi ivuga iby’irema yavugaga ko umwami wacu akomeje kujya mbere (Notre Roi est en marche), ikaba yari yarayihinduwe ivanywe ku ndirimbo isingiza igihugu (Battle Hymn of the Republic). Umukarago wa mbere w’iyo ndirimbo watangiraga ugira uti “amaso yanjye yabonye ikuzo ryo kuza k’Umwami.” Icyakora, Abigishwa ba Bibiliya bahinduye ayo magambo, maze bakaririmba ngo “amaso yanjye ashobora kubona ikuzo ry’ukuhaba k’Umwami.” Kuba ayo magambo barayahinduye batyo byari bihuje n’imyizerere yabo y’uko gutegeka kwa Yesu Kristo bitari bikubiyemo kuza kwe gusa ahubwo ko byari binakubiyemo kuhaba kwe mu gihe runaka.—Matayo 24:3.
Mu mwaka wa 1966 Abahamya basohoye igitabo cy’indirimbo (Singing and Accompanying Yourselves With Music in Your Hearts) bari barakuyemo indirimbo zose zari zarahimbwe n’abandi bantu cyangwa abandi banyamadini. Muri uwo mwaka, Abahamya bakoze itsinda ry’abaririmbyi rito maze bafata amajwi indirimbo zose uko ari 119 zo muri icyo gitabo. Abagize amatorero baririmbaga bajyanirana n’amajwi y’izo ndirimbo mu materaniro, kandi bamwe mu Bahamya bajyaga bazumvira mu ngo zabo.
Mu mwaka wa 2009, Abahamya ba Yehova basohoye igitabo gishya cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo “Turirimbire Yehova.” Umuzika n’amajwi y’abaririmbyi by’izo ndirimbo biboneka mu ndimi nyinshi. Mu mwaka wa 2013 Abahamya batangiye gusohora indirimbo z’abana zigaragaza amashusho. Imwe muri zo ifite umutwe uvuga ngo “Jya usenga buri gihe.” Buri kwezi abantu basura urubuga rwacu rwa jw.org bavana kuri interineti izo ndirimbo incuro zibarirwa muri za miriyoni.
Abantu benshi bagaragaje ko bishimiye cyane izo ndirimbo. Umugore witwa Julie yagize icyo avuga ku gitabo Turirimbire Yehova, maze arandika ati “izi ndirimbo nshya ni nziza cyane rwose! Iyo ndi jyenyine, ncuranga indirimbo zihuje n’uko niyumva. Ibyo bituma numva imishyikirano mfitanye na Yehova irushijeho gukomera, kandi bigatuma niyemeza kumukorera n’ubugingo bwanjye bwose.”
Umubyeyi witwa Heather yavuze ukuntu videwo ifite umutwe uvuga ngo “Jya usenga buri gihe” yafashije abana be babiri, umwe w’imyaka irindwi n’undi ufite imyaka icyenda. Yaranditse ati “yabigishije gusenga, atari ugusenga mu gitondo gusa cyangwa mu gihe turi kumwe na bo, ahubwo yabafashije gusenga igihe cyose bumva bashaka kuvugana na Yehova.”
^ par. 3 Charles Taze Russell (1852–1916) ni we wayoboraga Abigishwa ba Bibiliya, icyo gihe akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga.