Soma ibirimo

Abasomyi babarirwa mu magana bifashishwa mu gusoma Bibiliya

Abasomyi babarirwa mu magana bifashishwa mu gusoma Bibiliya

“Kuyitega amatwi birashishikaje, bikangura ibitekerezo kandi isomye neza!”

“Bituma gusoma Bibiliya bikuryohera.”

“Ni byiza cyane! Byatumye nsobanukirwa neza inkuru zo muri Bibiliya nahoraga nsoma.”

Ayo magambo yavuzwe n’abateze amatwi igitabo cyo muri Bibiliya cya Matayo, cyasomwe mu cyongereza kiri ku rubuga rwa jw.org.

Abahamya ba Yehova batangiye gufata amajwi umwandiko wa Bibiliya mu mwaka wa 1978. Uko igihe cyagiye gihita, izindi ndimi zigera kuri 20 na zo zafashe amajwi umwandiko wa Bibiliya.

Igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohokaga mu mwaka wa 2013, byabaye ngombwa ko bongera gufata amajwi y’umwandiko w’iyo Bibiliya. Bibiliya ya mbere yasomwe n’abantu batatu gusa. Ubu bwo, buri wese ugira icyo avuga muri Bibiliya azajya agira ijwi rye. Ni ukuvuga ko hazakenerwa abantu basaga 1.000.

Kuba harimo abasomyi batandukanye bituma abatega amatwi basa n’abareba ibivugwa mu nkuru zo muri Bibiliya. Nubwo umwandiko wa Bibiliya wafashwe amajwi utameze nka darame zo gusoma Bibiliya ziba zongewemo amajwi n’umuzika, uba wumva ibivugwamo bimeze nk’aho birimo biba.

Umushinga nk’uwo usaba abasomyi benshi ugomba gutegurwa neza. Ababishinzwe babanza gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye umuntu uvuga muri buri murongo w’Ibyanditswe, icyo usobanura n’ibyiyumvo umusomyi agomba kugaragaza. Urugero, niba mu nkuru runaka yo muri Bibiliya hari aho intumwa ivuga ariko ukaba utamenya neza iyo ari yo, ubwo hakoreshwa ijwi rya nde? Iyo ari amagambo arimo gushidikanya hari igihe avugwa mu ijwi rya Tomasi, na ho iyo arimo guhubuka akavugwa mu ijwi rya Petero.

Nanone abashinzwe gufata amajwi bareba imyaka uvugwa muri Bibiliya afite. Igihe intumwa Yohana yari akiri muto, hakoreshwa ijwi ry’umuntu ukiri muto; Yohana amaze gusaza hagakoreshwa ijwi ry’umuntu ugeze mu za bukuru.

Nanone batoranyije abantu bazi gusoma neza. Abenshi mu basoma ni abakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugira ngo batoranye abazasoma babasaba gutegura paragarafu yo muri Nimukanguke! bakayisoma. Nanone basoma inkuru zo muri Bibiliya zigaragaramo ibyiyumvo, urugero nk’uburakari, agahinda, ibyishimo cyangwa gucika intege. Ibyo bituma bamenya ubushobozi bw’abasomyi n’aho bakoreshwa.

Iyo abasomyi bamaze guhabwa aho bazasoma bajya i Brooklyn cyangwa i Patterson kugira ngo bafatwe amajwi. Umutoza agenzura niba umusomyi ashyiramo ibyiyumvo bikwiranye n’ibyo asoma kandi ko asoma mu ijwi ryumvikana. Umutoza n’umusomyi bakoresha umwandiko uba uteguye neza ugaragaza aho umusomyi agomba kuruhuka n’aho agomba gutsindagiriza kuri buri murongo. Nanone umutoza yifashisha amajwi yafashwe igihe hasomwaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ya mbere.

Muri sitidiyo batunganya amajwi aba yarafashwe. Mu gihe cyo gufata amajwi hari igihe umuntu asubiramo kenshi interuro cyangwa amagambo. Hari igihe abatunganya amajwi baterateranya izo nteruro cyangwa ayo magambo kugira ngo ayo majwi arusheho kumvikana neza.

Ntituzi igihe tuzarangiriza gufata amajwi ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013. Icyakora, uko buri gitabo cya Bibiliya kizajya kirangiza gusomwa, kizajya gihita gishyirwa ku rubuga rwa jw.org, kandi ku izina ry’icyo gitabo hazajya haba hari akamenyetso kagaragaza ko cyarangije gusomwa. Ibyo wabisanga ahanditse ngo “Ibitabo bya Bibiliya” (mu cyongereza).