Soma ibirimo

Ikipi y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli yimukiye muri Esipanye

Ikipi y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli yimukiye muri Esipanye

Yesu yari yaravuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kubwirizwa mu bantu bo mu isi yose (Matayo 24:14). Kuva mu mwaka wa 1909, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’Abahamya ba Yehova byatangiye guhindurwa mu cyesipanyoli, bituma abantu bo hirya no hino ku isi bumva ubutumwa bw’Ubwami mu rurimi rwabo kavukire. Ubu icyesipanyoli ni rwo rurimi rwa kabiri ruvugwa n’abantu benshi ku isi nyuma y’igishinwa, kandi ku isi hose abantu bavuga icyesipanyoli bagera hafi kuri miriyoni 500.

William wo mu ikipi y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli yaravuze ati “icyesipanyoli ni ururimi ruvugwa ku isi hose, rukavugwa mu bihugu byinshi kandi rukavugwa n’abantu benshi bo mu mico itandukanye. Intego yacu ni uko ibyo duhindura bigera ku mutima abasomyi bakuriye mu mico itandukanye, abize n’abatarize, abakire n’abakene.” Kugira ngo ibyo bigerweho, iyo kipi y’ubuhinduzi igizwe n’abantu bo muri Arijantine, Kolombiya, El Salvador, Gwatemala, Megizike, Poruto Riko, Amerika, Uruguay, Venezuwela n’abo muri Esipanye.

Abahamya ba Yehova bagize ikipe y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli bamaze imyaka myinshi bakorera muri Amerika, babifashijwemo n’Abahamya b’abahinduzi bo muri Arijantine, Megizike n’abo muri Esipanye. Icyakora mu mwaka wa 1993, ikipi y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli yimukiye muri Poruto Riko, bituma abahinduzi bose bakorera hamwe kandi bari ahantu hamwe.

Muri Werurwe 2012 hafashwe umwanzuro w’uko Urwego rw’Ubuhinduzi mu cyesipanyoli rwongera kwimuka, icyo gihe bwo rukaba rwari kujya gukorera ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Esipanye. Edward yaravuze ati “uretse kuba twaragombaga kwimura abantu, ibintu byabo n’ibikoresho, nanone hari ikintu cy’ingenzi cyane tutari gusiga, ni ukuvuga isomero ry’ubuhinduzi.” Iryo somero rigizwe n’ibitabo bigera ku 2.500, hakubiyemo ubuhinduzi bwa Bibiliya mu cyesipanyoli bubarirwa mu magana.

Bakiranywe ibyishimo byinshi muri Esipanye

Ku itariki ya 29 Gicurasi 2013, ni bwo abagize ikipe y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli bageze ahantu hashya bazajya bakorera, bakirwa n’abagize umuryango wa Beteli yo muri Esipanye. Abahinduzi, ibitabo bakoresha n’ibindi bikoresho byimuwe binyuze mu Nyanja ya Atalantika, ariko kubera ko bakoze iyo myiteguro babyitondeye kandi bagakorana umwete, abasomyi b’ibitabo by’Abahamya mu cyesipanyoli ntibigeze bamenya ko imirimo yigeze guhagarara. Edward yagize ati “ubutumwa bw’Ubwami ni bwo bw’ingenzi, kandi twifuza ko bugera ku bantu benshi bavuga icyesipanyoli uko bishoboka kose.”