Soma ibirimo

Televiziyo yishimiye ko Umunara w’Umurinzi wasohotse mu kinyagurunilandi

Televiziyo yishimiye ko Umunara w’Umurinzi wasohotse mu kinyagurunilandi

Muri Mutarama 2013, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari imaze imyaka 40 isohoka mu kinyagurunilandi.

Mu gihugu cya Gurunilandi hari Abahamya ba Yehova bagera ku 150 gusa, ariko hatangwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi 2.300. Ibyo byumvikanisha ko abenshi mu basoma iyo gazeti (yitwa Napasuliaq Alapernaarsuiffik mu kinyagurunilandi) atari Abahamya.

Mu kiganiro uhagarariye urwego rw’ubuhinduzi rukorera ku biro by’ishami biri mu mugi wa Nuuk yagiranye na televiziyo, yaravuze ati “Abanyagurunilandi benshi bashishikazwa na Bibiliya; ni yo mpamvu bakunda gusoma igazeti ya Napasuliaq Alapernaarsuiffik.”

Igihe umunyamakuru wa televiziyo yabazaga umwe mu bahinduzi ukoresha urwo rurimi kavukire rw’ikinyagurunilandi icyo akundira iyo gazeti, uwo muhinduzi yarashubije ati “gusoma iyo gazeti byangiriye akamaro. Urugero, yanyeretse icyo nakora kugira ngo ngire ubuzima bwiza kandi ngire amagara mazima. Nubwo nari nzi ko itabi ryangiza ubuzima, nanywaga ryinshi. Ariko Bibiliya itubwira ko niba twifuza kugira ubuzima bwiza, tugomba kugirira umubiri wacu isuku.”

Nanone iyo televiziyo yavuze ko Abahamya ba Yehova batangiye ibikorwa byabo muri Gulunilandi kuva mu myaka ya za 50 rwagati, kandi bakaba bamaze gusohora ibitabo n’udutabo byinshi mu kinyagurunilandi. Umurimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya babyitangiye b’Abadanwa n’Abanyagurunilandi. Kuva kera na kare intego yabo yari iyo guhindura ibitabo mu kinyagurunilandi cyumvikana kandi cy’umwimerere.

Umuhamya wo muri Gulunilandi umaze igihe kirekire ari Umuhamya, yaravuze ati “maze imyaka 25 mbwiriza abantu bo muri Gurunilandi, kandi niboneye akamaro ko kugira ibitabo mu rurimi rwacu. Mu duce tumwe na tumwe twitaruye, aho abantu bagera hakoreshejwe ubwato gusa na bwo mu mezi amwe n’amwe, hari abantu bakunda gusoma amagazeti yacu. Ku bw’ibyo, tubasura gake cyane ubundi hagati aho tukaboherereza amabaruwa n’ibitabo.”

Kuva muri Mutarama 2013, hatangiye gusohoka igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa n’indi igenewe abantu bose, mu kinyagurunilandi. Nanone ayo magazeti yombi ushobora kuyasoma kuri interineti no kuyavana ku murongo wa jw.org/rw. Reba ahanditse ngo “Ibitabo,” maze utoranye ururimi rw’ikinyagurunilandi, hanyuma ukande ahanditse ngo “Shakisha.”