Soma ibirimo

Baririmbira Yehova mu ndimi nyinshi

Baririmbira Yehova mu ndimi nyinshi

Guhindura indirimbo mu rundi rurimi biragoye cyane. Ubwo rero, guhindura igitabo cyose cy’indirimbo 135 byo ni ibindi bindi.

Abahamya ba Yehova bakoze uwo murimo, kuko mu gihe cy’imyaka itatu bahinduye igitabo Turirimbire Yehova, mu ndimi 116. Izindi ndimi zigera kuri 55, zahinduye igitabo nk’icyo kirimo indirimbo 55. Icyo gitabo kirimo kirahindurwa no mu zindi ndimi.

Guhuza injyana n’amagambo ntibyoroshye

Ubu Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera hafi kuri 600, harimo izigera kuri 400 ziboneka no kuri interineti. Ariko guhindura igitabo cy’indirimbo byo byarabagoye cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko injyana y’indirimbo zo muri gitabo Turirimbire Yehova idahinduka, nubwo amagambo agize indirimbo yahinduwe mu ndimi nyinshi.

Guhindura amagambo y’indirimbo mu rundi rurimi, si kimwe no guhindura umwandiko w’igazeti. Urugero, iyo abahinduzi bahindura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, bagerageza guhindura ibitekerezo byose bikubiye mu mwandiko w’umwimerere. Ariko guhindura amagambo y’indirimbo, byo ni ibindi bindi.

Uko bikorwa

Abahindura indirimbo bakoresha uburyo butandukanye gato n’ubw’abandi bahinduzi, kuko baba bagomba gukoresha amagambo asobanutse, anogeye amatwi kandi adapfa kwibagirana.

Amagambo akoreshwa mu ndirimbo yo gusingiza Imana, yagombye kuba yoroheje ku buryo uririmba ahita yiyumvisha icyo buri mukarago aririmbye usobanura n’icyo ugamije. Muri buri rurimi, amagambo y’indirimbo n’injyana yayo bigomba kuba biryoshye, ku buryo kuyaririmba byoroha cyane.

None se abahinduzi babigeraho bate? Aho kugira ngo bahindure imikarago y’icyongereza ijambo ku ijambo, bahawe amabwiriza yo gukoresha amagambo yo mu rurimi rwabo, ku buryo indirimbo igira injyana nk’iy’icyongereza. Abahinduzi bihatira kumvikanisha igitekerezo gishingiye ku Byanditswe gikubiye muri buri ndirimbo, bakoresheje amagambo abavuga urwo rurimi bamenyereye kandi bashobora gusobanukirwa no kwibuka bitabagoye.

Ikintu cya mbere bakoraga, ni uguhindura indirimbo yo mu cyongereza ijambo ku ijambo. Hanyuma, Umuhamya ufite ubuhanga mu muzika, yifashisha amagambo yahinduwe akayasimbuza amagambo anogeye amatwi ariko yumvikana, mu rurimi rwe. Hanyuma, ikipi y’abahinduzi igenzura ko ibyo uwo muhanga mu by’umuzika yakoze byumvikanisha igitekerezo gishingiye ku Byanditswe kiri mu ndirimbo y’umwimerere.

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bishimiye cyane icyo gitabo cy’indirimbo gishya, kandi hari izindi ndimi nyinshi zigitegerezanyije amatsiko.