Soma ibirimo

Ubu urubuga jw.org ruboneka mu ndimi zisaga 300

Ubu urubuga jw.org ruboneka mu ndimi zisaga 300

Nujya ku rubuga rwa jw.org ahanditse “ururimi,” urahasanga urutonde rw’indimi zisaga 300. Icyo ni ikintu cyihariye uru rubuga rutandukaniyeho n’izindi mbuga za interineti.

Byifashe bite ku zindi mbuga za interineti zizwi cyane? Urugero, muri Nyakanga 2013 urubuga rw’Umuryango w’Abibumbye rwabonekaga mu ndimi esheshatu. Urubuga rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Europa) rwari mu ndimi 24. Urubuga rwa Google rwabonekaga mu ndimi 71, naho Wikipedia yabonekaga mu ndimi 287.

Kugira ngo ibiri ku rubuga bihindurwe mu ndimi zisaga 300, ni akazi katoroshye. Akenshi muri ako kazi gakorwa n’Abahamya ba Yehova babarirwa mu magana bo hirya no hino ku isi, baharanira guhesha Yehova ikuzo. Bakorera hamwe mu makipi, bagakoresha ubuhanga bwabo bahindura umwandiko uba uri mu rurimi rw’icyongereza.

Urubuga rwacu rwa JW.ORG rufite amapaji menshi ahindurwa mu ndimi zisaga 300; ibyo bituma umubare w’amapaji aboneka ku rubuga rwacu uba munini cyane! Ubu ku rubuga rwacu hariho amapaji asaga 200.000.

Urubuga rwa JW.ORG rugerwaho n’abantu benshi kandi rurazwi cyane. Ibyo bigaragazwa n’urutonde rwakozwe n’isosiyete ikurikirana imikoreshereze y’imbuga za interineti ku isi yitwa Alexa. Mu mbuga za interineti z’amadini zigera ku 87.000 iyo sosiyete yashyize ku rutonde, harimo iz’amadini y’ibigugu, iz’abanditsi bo mu madini n’iz’imiryango ifitanye isano n’iby’idini. Urwo rutonde rwagaragaje ko muri Nyakanga 2013, urubuga rwacu jw.org rwaje ku mwanya wa kabiri! Rukurikira urubuga rukora imirimo y’ubucuruzi rutuma abantu bashobora kubona kuri interineti Bibiliya zitandukanye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2013 ukoze mwayeni, urubuga rwacu rwa jw.org rwasurwaga n’abantu basaga 890.000 buri munsi. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugeze ku bantu inyigisho zo muri Bibiliya ku buntu, aho baba bari hose.