Soma ibirimo

Umurimo w’ubuhinduzi muri Megizike no muri Amerika yo hagati

Umurimo w’ubuhinduzi muri Megizike no muri Amerika yo hagati

Abahamya bagera kuri 290 bo mu bihugu bitandatu, bakorera umurimo w’ubuhinduzi muri Megizike no muri Amerika yo hagati, bahindura ibitabo mu ndimi zisaga 60. Kuki bashyiraho imihati ingana ityo? Ni ukubera ko iyo abantu babonye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi bumva neza, ari bwo bibakora ku mutima.​—1 Abakorinto 14:9.

Kugira ngo ibyo abo bahinduzi bakora birusheho kuryohera ababisoma, byabaye ngombwa ko abahinduzi bamwe bakoreraga ku biro by’ishami byo mu mugi wa Mexico bimukira aho indimi bahinduramo zivugwa. Ibyo byagize akahe kamaro? Abahinduzi begereye abenerurimi, ku buryo bituma bahindura ibitabo mu mvugo abasomyi bumva bitabagoye.

Ni iki abahinduzi bavuze kuri iryo hinduka? Federico, uhindura mu rurimi rwa Guerrero Nahuatl, yaravuze ati “mu myaka igera hafi ku icumi maze mu mugi wa Mexico, umuryango umwe ni wo wonyine nabonye uvuga ururimi rwanjye kavukire. Ariko muri iyi migi yegeranye n’ibiro by’ubuhinduzi, abantu hafi ya bose ni rwo bavuga.”

Karin, uhindura mu kidage cyo mu majyaruguru ku biro by’ubuhinduzi byo mu ntara ya Chihuahua, yaravuze ati “kuba ndi hano ndi kumwe n’Abamenoni bituma ntasigara inyuma mu rurimi bavuga. Kubera ko tuba mu mugi muto kandi akaba ari wo dukoreramo, iyo ndebeye mu idirishya, mba nshobora kubona abo umurimo dukora w’ubuhinduzi uzagirira akamaro.”

Neyfi, uba ku biro by’ubuhinduzi biri ahitwa Mérida, muri Megizike, agira ati “iyo twigisha Bibiliya abantu bavuga ururimi rw’ikimaya, tumenya amagambo abantu bavuga urwo rurimi batapfa gusobanukirwa. Ubwo rero iyo duhindura, dushaka uko twahindura ayo magambo mu buryo bw’umwimerere.”

None se ibyo bitabo bigirira akahe kamaro ababisoma? Reka dufate urugero: Elena, ururimi kavukire rwe rukaba ari Tlapanec, yamaze imyaka igera kuri 40 ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova buri gihe. Ariko kubera ko amateraniro yabaga mu rurimi rw’icyesipanyoli, ntiyumvaga ibyavugirwagamo. Yaravuze ati “jye numvaga gusa ko ngomba kujya mu materaniro.” Igitangaje ariko, ni uko Elena amaze kwiga Bibiliya yifashishije udutabo turi mu rurimi rwe rwa Tlapanec, yarushijeho gukunda Imana ku buryo byatumye ayiyegurira, akaza no kubatizwa mu mwaka wa 2013. Elena yaravuze ati “nshimira Yehova kuba yaratumye nsobanukirwa Bibiliya.”