Soma ibirimo

“Zitandukanye n’izindi videwo”

“Zitandukanye n’izindi videwo”

Buri mwaka Abahamya ba Yehova bakora videwo zerekanwa mu makoraniro yabo. Inyinshi muri izo videwo ziba zirimo abantu bavuga Icyongereza. None se hakorwa iki kugira ngo abantu baterana amakoraniro mu ndimi zibarirwa mu magana, bumve ibivugwamo? Izo videwo zihindurwa mu ndimi abazaterana bavuga. Izo videwo zimarira iki abateranye?

Icyo abantu bavuze bamaze kureba videwo

Dore icyo abantu batari Abahamya bavuze bamaze kureba videwo zo mu ikoraniro ryabereye muri Megizike no muri Amerika yo Hagati:

  • “Byari birenze kureba videwo gusa, numvaga ari ge birimo kubaho. Byankoze ku mutima.”—Yateranye ikoraniro mu rurimi rw’Igipopoluka, i  Veracruz muri Megizike.

  • “Numvaga meze nk’uri iwacu, nganira n’inshuti magara. Zitandukanye n’izindi videwo kuko nasobanukiwe ibyavugwaga byose.”—Yateranye ikoraniro mu rurimi rw’Ikinahuwatili, i Nuevo León muri Megizike.

  • “Igihe narebaga videwo mu rurimi rwange, numvaga ari nk’aho abakinnyi ari ge barimo bavugisha.”—Yateranye ikoraniro mu rurimi rw’Igicoli, i Tabasco, muri Megizike.

  • “Iri dini rifasha abantu kwiga Bibiliya mu rurimi rwabo. Nta rindi dini ndabona rimeze nka ryo.”—Yateranye ikoraniro mu rurimi rwa Cakchiquel i Sololá muri Gwatemala.

None se ko Abahamya ba Yehova badakodesha abatekinisiye bo gufata amajwi cyangwa abakinnyi, kandi inshuro nyinshi bakorera izo videwo mu turere twitaruye, babigenza bate?

“Umurimo ushimishije cyane”

Mu makoraniro yabaye mu mwaka w’i 2016, ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Amerika yo Hagati byayoboye umurimo wo guhindura za videwo mu Cyesipanyoli no mu ndimi 38 z’abasangwabutaka. Abahamya bagera kuri 2.500 bitangiye gukora uwo murimo. Amakipe y’abahinduzi n’abafata amajwi yakoreye izo videwo ku biro bikuru, ku biro by’ubuhinduzi byitaruye n’ahandi hantu hatandukanye hagiye hashyirwa sitidiyo zimara igihe gito. Bakoreye ahantu harenga 20 muri Belize, Gwatemala, Hondurasi, Megizike no muri Panama.

Bafata amajwi ku biro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati

Gushyiraho sitidiyo zimara igihe gito ni akazi kenshi kandi gasaba ubwitange. Hakoreshwaga ibikoresho bishobora kuboneka mu gace bari gukoreramo, urugero nk’ibiringiti na matora, kugira ngo birinde urusaku ruturuka hanze.

Abakinnyi benshi bakinaga mu ndimi zivugwa n’abasangwabutaka baba bafite amikoro make ku buryo gukora urugendo bajya aho bafatirwa amajwi byagoraga cyane. Hari abakoze urugendo rw’amasaha 14. Hari aho umwana na se bakoze urugendo rw’amasaha umunani ngo bagere aho bafatirwa amajwi.

Naomi akiri umwana yafashije umuryango we kubaka ahafatirwa amajwi. Yaravuze ati: “Twese twabaga dutegerezanyije amatsiko igihe cyo gufata amajwi. Data yakoraga uko ashoboye kugira ngo ibintu byose bikorwe neza. Hari igihe mama yatekeraga abantu 30 babaga baje kudufasha.” Ubu Naomi akora ku biro by’ubuhinduzi bikorera muri Megizike. Yaravuze ati: “Nishimira gufasha abandi kumenya ubutumwa bwo muri Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire. Mbona ari umurimo ushimishije cyane.”

Buri mwaka Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro abera hirya no hino ku isi, kandi kwinjira muri ayo makoraniro biba ari ubuntu. Niba wifuza ibindi bisobanuro kanda ahanditse ngo AMAKORANIRO ku rubuga rwacu.