Muri Botswana hamuritswe ibindi bintu by’agaciro
Muri Botswana, igihugu gikungahaye kuri diyama ku isi, habaye imurika ryatangiye ku itariki ya 22 rirangira ku ya 28 Kanama 2016. Icyo gihe Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu nabo bamuritse ibindi bintu by’agaciro. Bakoresheje akazu karimo Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, bereka abantu urubuga rwabo rwa jw.org na videwo zibafasha kugira umuryango mwiza.
Ababyeyi n’abana basuye ako kazu bishimiye cyane videwo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova kuko zigisha amasomo yo muri Bibiliya mu buryo bwumvikana. Abenshi babazaga uko babona izo videwo, kubera ko videwo nke ari zo ziboneka mu rurimi rw’igisetswana ari rwo rurimi rukoreshwa cyane muri icyo gihugu.
Abashyitsi baturutse hirya no hino mu gihugu tugereranyije batwaye ibitabo bicapye bigera ku 10.000, naho abagera ku 120 basabye kwiga Bibiliya mu rugo iwabo. Abenshi batangajwe n’ubumwe bwarangaga Abahamya bakoresha Igisetswana n’abakoresha Icyongereza igihe bari muri iryo murika.
Igihe abahagarariye imurika bahaga ibihembo abamuritse ibikorwa byabo bahaye Abahamya igihembo cya mbere.