Abahamya babwirije abantu bari baje i Paris
Hari inama y’Umuryango w’Abibumbye yavugaga iby’ihindagurika ry’ikirere yabaye ku itariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 12 Ukuboza 2015. Muri iyo nama yabereye i Paris mu Bufaransa, hajemo abantu baturutse mu bihugu 195 bari bahuriye hamwe kugira ngo barebe icyo bakora ngo ibikorwa by’abantu bidakomeza kwangiza ikirere. Mu bantu bagera hafi ku 38.000 bari baje muri iyo nama, harimo abayobozi b’ibihugu, abahanga mu bya siyansi, abashinzwe kurengera ibidukikije n’abacuruzi bakomeye. Abandi babarirwa mu bihumbi mirongo basuye ahantu hatangirwaga amakuru arebana n’ihindagurika ry’ikirere.
Nubwo Abahamya ba Yehova batitabiriye iyo nama, na bo bita ku bidukikije. Abahamya babarirwa mu magana bifatanyije muri gahunda yihariye yabereye i Paris yo kugeza ku bandi ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’uko hazabaho isi itarimo ibyuka byangiza ikirere.
Hari Umuhamya wahuriye mu modoka itwara abagenzi n’umugabo ukomoka muri Peru wari wambaye imyenda gakondo yaho maze aramuganiriza. Uwo mugabo yavuze ko nubwo afite amagara mazima kandi akaba atuye ku musozi mwiza, ajya yibaza amaherezo y’umubumbe wacu. Yashimishijwe n’ubutumwa bw’ibyiringiro uwo Muhamya yamugejejeho maze yakirana akanyamuneza agakarita kariho aderesi y’urubuga rwacu rwa www.pr418.com.
Igihe Abahamya babiri bari muri gari ya moshi, babwirije Umunyamerika w’umuhanga mu kwita ku bidukikije. Yatangajwe no kumenya ko incuro ebyiri zose Abahamya ba Yehova bahawe igihembo gihanitse cyo ku rwego rwa kane gitangwa n’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije, kikaba gihabwa abubaka amazu atangiza ibidukikije. Icyo gihembo bagihawe igihe bubakaga inyubako ebyiri zo ku biro byabo ziri i Wallkill muri leta ya New York. Uwo Munyamerika na we yemeye agakarita kariho aderesi y’urubuga rwacu.
Abantu benshi batangajwe n’ukuntu Abahamya bita ku bidukikije maze bemera ko bazajya basura urubuga rwacu. Igihe Abahamya bubakaga icyicaro cyabo gikuru kiri i Warwick muri leta ya New York, birinze kwangiza ibiti inyoni zo muri ako gace zarikamo ibyari. Hari umushyitsi waturutse muri Kanada wabyumvise, maze aravuga ati “mbere y’uko nkora akazi ko kurengera ibidukikije nitaga ku nyoni. Ariko sinari nzi ko Abahamya ba Yehova bita ku buzima bw’inyamaswa bene ako kageni. Nzasoma ibitabo byanyu kandi nsure n’urubuga rwanyu kugira ngo menye neza ibyanyu.”