Soma ibirimo

Gahunda yakozwe ku isi hose yo kwamamaza urubuga rwa JW.ORG

Gahunda yakozwe ku isi hose yo kwamamaza urubuga rwa JW.ORG

Muri Kanama 2014, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi batanze agatabo kari kagamije gushishikariza abantu gusura urubuga rwa jw.org. Ibyo byatumye muri uko kwezi abasura urwo rubuga biyongeraho 20 ku ijana, bagera kuri miriyoni 65. Ku isi hose, abantu bagera hafi ku 10.000 bifashishije urwo rubuga basaba ko hagira Umuhamya ubigisha Bibiliya ku buntu; ubwo ni ukuvuga ko ugereranyije n’ukwezi kwakubanjirije hiyongereyeho abagera kuri 67 ku ijana. Iyo gahunda yafashije abantu bo hirya no hino ku isi.

Abashakishaga ibisubizo by’ibibazo bibazaga

Hari Umuhamya wo muri Kanada washuhuje umuntu witwa Madeline bahuriye mu cyuma kizamura abantu mu nzu y’igorofa kikanabamanura, maze amuha agatabo twatangaga icyo gihe gafite umutwe uvuga ngo Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?Madeline yamubwiye ko yari yaraye asenze Imana ayinginga, ayisaba ko yamufasha kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibyo. Mbere yaho yari yaragiye mu nsengero nyinshi asaba ko hagira umwigisha Bibiliya, ariko nta muntu n’umwe wigeze aza kumwigisha. Bidatinze yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Abatari bazi Bibiliya

Rowena wo muri Filipine yaganiriye n’umushinwa wari uhagaze imbere ya resitora. Yamuhaye ka gatabo katangwaga kandi amubwira ko Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya ku buntu.

Uwo mugabo yaramubwiye ati “Bibiliya sindayica iryera.” Uwo mushinwa yashimishijwe n’ibyo baganiriye ku buryo nyuma yaho yaje mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho yavuze ko yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya kandi ko ateganya kuyivana ku rubuga rwacu.

Abafite ubumuga bwo kutumva

Umuhamya ufite ubumuga bwo kutumva wo muri Esipanye witwa Guillermo yaganiriye n’umunyeshuri bari bariganye, na we ufite ubumuga bwo kutumva witwa Jorge. Jorge yamubwiye ko nyina yari aherutse gupfa kandi ko yari afite ibibazo byinshi yibazaga. Guillermo yamuhaye ka gatabo katangwaga muri uko kwezi kandi amusobanurira ko ashobora kujya ku rubuga rwa jw.org ahari ururimi rw’amarenga akabona ibisubizo by’ibibazo yibaza. Nanone yamutumiye mu materaniro. Jorge yaraje kandi kuva ubwo aza mu materaniro buri gihe, nubwo akora urugendo rw’ibirometero 60.

Abatuye mu turere twitaruye

Imiryango ibiri y’Abahamya ba Yehova yo muri Gurunilandi yiyemeje gukoresha amafaranga menshi ikora urugendo rw’amasaha atandatu mu bwato buto kugira ngo igere ku mudugudu utuwe n’abantu 280. Bagezeyo, barabwirije batanga udutabo kandi bereka abantu videwo zo ku rubuga rwa jw.org ziri mu rurimi rwabo. Nanone batangiye kwigisha Bibiliya umugabo n’umugore kandi ubu biga Bibiliya kabiri mu cyumweru bakoresheje telefoni.

Si aho honyine hatanzwe ako gatabo. Abahamya bo muri Nikaragwa bahaye ako gatabo abantu batuye mu mashyamba ya Karayibe bavuga ururimi rwa Mayangna. Bakoze urugendo rw’amasaha 20 ubudahagarara, bari muri bisi y’umujagi kandi bagenda mu muhanda w’ibinogo. Nyuma yaho bakoze urugendo rw’amasaha 11 ku maguru, rimwe na rimwe bakagenda basayagurika mu byondo byinshi kugira ngo bagere ku midugudu. Bagezeyo, bahaye abantu baho udutabo, babereka na videwo zo mu rurimi rwabo birabashimisha cyane.

Estela yahaye ako gatabo umugabo wari waje mu mugi muto wo mu ishyamba ry’inzitane rya Amazone muri Burezili. Uwo mugabo yarakakiriye agashyira mu mufuka, asa n’utakishimiye cyane. Ubwo yari mu nzira ataha, moteri y’ubwato bwe yarapfuye maze ahera mu mazi. Igihe yari ategereje uwaza kumufasha, yasomye ako gatabo. Yafashe telefoni ajya ku rubuga rwa jw.org, asoma ingingo nyinshi kandi avanaho za videwo. Hashize iminsi mike, uwo mugabo yahuye n’umugabo wa Estela, amusaba gushimira Estela kubera ako gatabo yamuhaye. Yaravuze ati “inkuru nasomye igihe nari naheze mu mazi, zamfashije gutuza kugeza igihe ubundi bwato bwaziye kuntabara. Abana banjye bakunze cyane videwo za Kalebu. Nzakomeza kujya nsura urubuga rwanyu.”