Mu Bufaransa habereye imurika rya Bibiliya ryihariye
Abantu babarirwa mu bihumbi baje mu imurika mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2014 ryabereye mu mugi wa Rouen wo mu majyaruguru y’u Bufaransa, babonye akazu kabereye ijisho kanditseho ngo “Bibiliya—Ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza.”
Ugiye kwinjira muri ako kazu, wabonaga videwo zivuga ibyerekeye inyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki. Izo videwo zakuruye abantu benshi. Iyo wageraga muri ako kazu wamenyaga inama zishyize mu gaciro Bibiliya itanga, amateka yayo, uko ihuza na siyansi n’ukuntu yakwirakwijwe hose.
Nanone iryo murika ryagaragazaga uko Bibiliya yarwanyijwe mu gihe cy’imyaka myinshi ariko igakomeza kubaho, none ubu abantu babarirwa muri za miriyari bakaba bashobora kuyibona icapye cyangwa mu buryo bwa elegitoroniki. Abazaga bose bahabwaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ku buntu. Iyo Bibiliya yanditswe n’Abahamya ba Yehova kandi iboneka mu ndimi zisaga 120.
Abenshi mu bahasuye bagaragaje ko bishimiye igitekerezo Abahamya bagize cyo kugeza Bibiliya ku bantu benshi. Hari umugore waje kuri ako kazu ari kumwe n’urubyiruko yitaho maze aravuga ati “Bibiliya ni umurage twese twahawe. Ni igitabo gihuje n’ukuri. Buri gihe iyo nyisomye mbonamo ibisubizo by’ibibazo mfite.”
Umukecuru w’imyaka 60 yatangajwe no kumva ko ashobora kubona Bibiliya ku buntu. Yaravuze ati “twese twagombye kongera kuyisoma kuko idufitiye akamaro.”