Bagenda ku butaka bwo mu nyanja bagiye kubwiriza
Ku Nyanja y’Amajyaruguru, hafi y’inkengero ziri mu burengerazuba bwa leta ya Schleswig-Holstein mu Budage, hari uturwa dutatanye twitwa Halligen dutuwe n’abantu bagera kuri 300. None se, Abahamya ba Yehova babigenza bate kugira ngo bageze kuri abo bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya?—Matayo 24:14.
Hari abagenda mu bwato kugira ngo bagere ku turwa tumwe na tumwe. Hari irindi tsinda ry’Abahamya rikoresha ubundi buryo kugira ngo risure abantu batuye ku tundi turwa. Bakora urugendo rw’ibirometero bitanu banyuze ku butaka bwo mu nyanja. Babigenza bate?
Bacungana n’amazi
Bajyayo iyo amazi y’inyanja yasubiye inyuma. Nyuma y’amasaha atandatu, amazi y’Inyanja y’Amajyaruguru asubira inyuma cyangwa akaza imbere ho metero eshatu. Iyo amazi yasubiye inyuma, inkombe y’inyanja iba nini ku buryo Abahamya bashobora kugera ku turwa dutatu bagenda n’amaguru.
Urwo rugendo ruba rumeze rute? Umuhamya umenyereye izo nzira uyobora iryo tsinda witwa Ulrich yaravuze ati “dukoresha amasaha agera kuri abiri kugira ngo tugere kuri kamwe muri utwo turwa. Akenshi tugenda twambaye ibirenge. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kugenda kuri iyo nkombe. Iyo ari mu gihe cy’ubukonje twambara bote.
Umuntu ashobora kumva bitashoboka. Ulrich yaravuze ati “uba wumva umeze nk’aho ugenda ku wundi mubumbe. Hari aho usanga ibyondo, amabuye cyangwa ibyatsi byo mu nyanja. Ubona inyoni zo mu nyanja, ingaru n’izindi nyamaswa.” Hari igihe abari muri iryo tsinda banyura mu tugezi twitwa Priele mu kidage, dusigara iyo inyanja yasubiye inyuma.
Abakora urwo rugendo bahura n’ingorane. Ulrich agira ati “ushobora kuyoba mu buryo bworoshye, cyane cyane iyo haje igihu cyo mu mazi. Twifashisha busole na porogaramu ifasha abantu kumenya icyerekezo kandi tukubahiriza amasaha kugira ngo inyanja nigaruka itadufatira mu nzira.”
Ariko se ni ngombwa ko hashyirwaho iyo mihati yose? Ulrich yavuze inkuru y’umusaza w’imyaka 90 usoma buri gihe amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Yaravuze ati “umunsi umwe twabuze akanya ko kumusura. Mbere y’uko tuhava, yabatuye igare rye aza yiruka asanga tukiri mu nzira, maze aratubwira ati ‘none se nta bwo muri bumpe Umunara w’Umurinzi?’ Twahise tuyimuha.”