Soma ibirimo

Mu Budage hari gahunda yo kubwiriza abagiye mu biruhuko

Mu Budage hari gahunda yo kubwiriza abagiye mu biruhuko

Mu migi minini yo hirya no hino ku isi, abagenzi bamenyereye kubona Abahamya ba Yehova babwiriza bakoresheje utugare bashyiraho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Urugero mu Budage, Abahamya bashyize utwo tugare mu mugi wa Berlin, Cologne, Hamburg, Munich no mu yindi migi ituwe n’abantu benshi.

Ese no mu migi mito yo mu Budage, aho abantu bajya kuruhukira, dushobora gukoresha ubu buryo bikagira icyo bitanga? Ese abantu bajya kuruhukira mu migi yo mu majyaruguru, ku nkombe z’inyanja no ku birwa byo ku Nyanja ya Baltique n’iyo mu Majyaruguru, bari kwakira bate iyo gahunda yo kubwiriza ku tugare? Mu mwaka wa 2016, ibiro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati byashyizeho gahunda idasanzwe kugira ngo bikemure ibyo bibazo. Iyo gahunda yatangiye muri Gicurasi kugeza mu Kwakira, kandi Abahamya bagera kuri 800 basanzwe babwiriza ku tugare mu migi ituwe n’abantu benshi, bayifatanyijemo. Muri abo Bahamya harimo n’abaturutse kure nko mu mugi wa Vienne muri Otirishiya. Abo bose biyemeje kujya kubwiriza mu majyaruguru y’u Budage, bashyira utwo tugare ahantu hagera kuri 60.

“Abantu babonaga turi nk’abaturage baho”

Abahamya bakiriwe neza. Umwe mu bitabiriye iyo gahunda yagize ati: “Abantu barabyishimiye. Bari bafite urugwiro n’amatsiko kandi bifuzaga kutuvugisha”. Heidi wagiye kubwiriza mu mugi wa Plon yaravuze ati: “Nyuma y’iminsi mike, abantu babonaga turi nk’abaturage baho. Hari abatubonaga bakatumenya maze bakadupepera”. Umugabo ufite ubumuga bwo kutumva yaciye amarenga, abwira Abahamya ati: “Mwebwe muba ahantu hose”! We n’incuti ze bari bavuye mu nama yari yahuje ababana n’ubumuga bwo kutumva yabereye mu magepfo y’u Budage, aho na ho akaba yari yahabonye Abahamya.

Bamwe mu baturage baho bagerageje kudufasha. Umupolisi wo ku kirwa cya Wangerooge yegereye Abahamya maze abagira inama y’ukuntu bagera ku bantu benshi. Mu mugi wa Waren an der Müritz, hari kapiteni w’ubwato butembereza bamukerarugendo wagendaga yereka abagenzi ahantu hari ibintu bishishikaje. Yatunze urutoki ahantu hari akagare kariho ibitabo byacu, maze aravuga ati: “Hariya mushobora kuhigira ibyerekeye Imana”. Abenshi mubaje mu kiruhuko begeraga utugare bagasoma ibyapa biriho.

Baba ba mukerarugendo, baba abaturage baho, bose bashimishijwe n’utu dutabo dutatu:

  • Mbese Imana itwitaho koko? Hari umukerarugendo wavuze ngo: “Maze imyaka myinshi nibaza iki kibazo. None ubu ubwo ndi mu kiruhuko ngiye gusoma aka gatabo menye igisubizo cy’icyo kibazo”.

  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Umugabo ugeze mu za bukuru yabwiye Abahamya ko amadini yamutengushye. Bagerageje kumusobanurira ko nta muntu ushobora kudukemurira ibibazo, uretse Imana. Nuko uwo mugabo yemera ako agatabo kandi abizeza ko azagasoma.

  • Ibyo niga muri Bibiliya. Hari umugabo wemereye umwana we gufata ako gatabo kagenewe abana bato, na we afata Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, maze aravuga ngo: “Iki kizashimisha abagize umuryango wange”.

Abanyuraga kuri utwo tugare batwaye ibitabo 3.600. Bamwe basabye Abahamya kubasura kugira ngo bakomeze baganire.

Abahamya bifatanyije muri iyo gahunda barabyishimiye. Jörg n’umugore we Marina bakoze urugendo berekeza hafi y’inyanja ya Baltique. Baravuze bati: “Iyi ni impano idasanzwe. Twishimiye ibyo Imana yaremye kandi nanone tubwira abandi ibyo yakoze”. Lukas ufite imyaka 17 yagize ati: “Narabikunze! Nishimiye kuba narabwirije abandi kandi nkanatembera.”