Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Nagiraga umujinya w’umuranduranzuzi”

“Nagiraga umujinya w’umuranduranzuzi”
  • Igihe yavukiye: 1975

  • Igihugu: Megizike

  • Kera: Nari umunyarugomo, kandi narafunzwe

IBYAMBAYEHO

 Navukiye muri San Juan Chancalaito, umugi muto uri muri leta ya Chiapas, muri Megizike. Turi abo mu bwoko bw’Abacoli bakomoka ku Bamaya. Ndi uwa gatanu mu bana 12. Nkiri umwana, Abahamya ba Yehova batwigishaga Bibiliya nge n’abo tuvukana. Ikibabaje ni uko ntakurikije ibyo nize muri Bibiliya.

 Igihe nari mfite imyaka 13, naribaga kandi ngakoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe navuye mu rugo njya kuba inzererezi. Maze kugira imyaka 16, natangiye gukora mu murima w’ibiyobyabwenge. Maze nk’umwaka nkorayo, ubwo twari dutwaye ibiyobyabwenge mu bwato nijoro, abantu bitwaje intwaro bo mu kandi gatsiko kacuruzaga ibiyobyabwenge baraduteye. Nasimbukiye mu mazi ndabacika. Nyuma yaho nahungiye muri Amerika.

 Ngeze muri Amerika nakomeje gucuruza ibiyobyabwenge, ibibazo birushaho kunkomerana. Igihe nari mfite imyaka 19, narafashwe ndafungwa nzira kwiba no gushaka kwica umuntu. Ngeze muri gereza, ninjiye mu gatsiko k’abanyarugomo, kandi nkora ibindi byaha by’urugomo. Abayobozi banyimuriye muri gereza irinzwe cyane ya Lewisburg muri leta ya Penisilivaniya.

 Muri gereza ya Lewisburg narushijeho kwitwara nabi. Nahise ninjira mu gatsiko ko muri iyo gereza kuko nari narishushanyijeho ibirango byako. Narushijeho kuba umunyarugomo, ku buryo nta mirwano naburagamo. Igihe kimwe twarwaniye mu mbuga ya gereza. Twarwanye inkundura, dukubitana imihini n’ibyuma bikoreshwa mu myitozo, ku buryo byabaye ngombwa ko abarinzi ba gereza baduteramo ibyuka biryana mu maso kugira ngo bahoshe iyo mirwano. Nyuma yaho, abayobozi ba gereza bagiye kumfungira hamwe na ba ruharwa. Nagiraga umujinya w’umuranduranzuzi kandi nakoreshaga imvugo itameshe. Nakundaga kurwana kandi sinaterwaga isoni n’ibyo nakoraga.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Igihe nari aho bafungira ba ruharwa, nabaga ndi muri kasho hafi umunsi wose. Ibyo byatumye ntangira gusoma Bibiliya kugira ngo ntarambirwa. Nyuma yaho, umucungagereza yampaye igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. a Nasomye icyo gitabo maze nibuka ibintu byinshi Abahamya ba Yehova bari baranyigishije nkiri umwana. Nyuma yaho natekereje ukuntu nta buzima nari mfite bitewe n’uko nari umunyarugomo. Nanone natekereje umuryango wange. Bashiki bange babiri bari barabaye Abahamya ba Yehova. Naratekereje nti: “naba na bo bazabaho iteka!” Hanyuma naribajije nti: “Nge ndabuzwa n’iki?” Icyo gihe nahise niyemeza guhinduka.

 Icyakora nari nzi ko nari nzi ko nkeneye gufashwa kugira ngo mpinduke. Narabanje nsenga Yehova musaba kumfasha guhinduka. Hanyuma nandikiye ibiro by’ishami byo muri Amerika nsaba ko banyoherereza umuntu unyigisha Bibiliya. Ibiro by’ishami byasabye itorero ryari hafi aho kunsura. Icyo gihe sinari nemerewe gusurwa n’abantu batari abo mu muryango wange, ariko Umuhamya wo muri iryo torero yatangiye kujya anyandikira antera inkunga kandi akanyoherereza ibitabo, bituma nkomera ku kifuzo cyo guhinduka.

 Nateye intambwe igaragara igihe niyemezaga kuva mu gatsiko nari mazemo imyaka myinshi. Umuyobozi w’ako gatsiko na we twari dufunganywe aho bafungiraga ba ruharwa. Naramwegereye mu gihe k’ikiruhuko mubwira ko nifuza kuba Umuhamya wa Yehova. Natangajwe n’uko yambwiye ati: “Niba ukomeje, nakubwira iki. Sinshobora kurwanya Imana. Ariko niba ari urwitwazo ushaka rwo kuva mu gatsiko kacu, na we urabizi.”

 Mu myaka ibiri yakurikiyeho, abayobozi ba gereza biboneye ukuntu nagendaga mpinduka. Batangiye kunyorohereza. Urugero, abarinzi baretse kujya banshyiramo amapingu iyo babaga banjyanye koga. Umucungagereza yaranyegerye antera inkunga yo gukomeza guhinduka. Mu mwaka wa nyuma namaze muri gereza, abayobozi ba gereza banyimuriye mu gice kitarinzwe cyane. Mu mwaka wa 2004, narafunguwe banshyira muri bisi ya gereza yanshubije muri Megizike, nkaba nari maze muri gereza imyaka icumi.

 Nkigera muri Megizike nabonye Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Nagiye mu materaniro ya mbere nambaye imyenda ya gereza kuko ari yo myenda mizima nari mfite. Icyakora Abahamya banyakiranye urugwiro. Mbonye ukuntu bangaragarije urukundo, nahise numva ko ndi mu Bakristo b’ukuri (Yohana 13:35). Muri ayo materaniro, abasaza b’itorero banshakiye umuntu unyigisha Bibiliya. Nabatijwe nyuma y’umwaka, ku itariki ya 3 Nzeri 2005.

 Muri Mutarama 2007, nabaye umubwiriza w’igihe cyose, nkamara amasaha 70 buri kwezi nigisha abandi Bibiliya. Mu mwaka wa 2011, nize Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri (ubu ryitwa Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami). Iryo shuri ryamfashije cyane gusohoza inshingano mfite mu itorero.

Ubu nishimira kwigisha abandi kuba abanyamahoro

 Mu mwaka wa 2013, nashakanye n’umugore wange nkunda Pilar. Iyo mubwiye ubuzima nanyuzemo, avuga ko bimugora kwemera ko byabayeho. Sinigeze ncika intege ngo nsubire muri ubwo buzima. Nge n’umugore wange twemera tudashidikanya ko ubuzima mfite muri iki gihe, ari gihamya idakuka y’uko Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura abantu.—Abaroma 12:2.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Numva ari nge ubwirwa amagambo ya Yesu ari muri Luka 19:10. Yaravuze ati: ‘naje gushaka abazimiye no kubakiza.’ Sinkimeze nk’umuntu wazimiye kandi singihohotera abandi. Bibiliya yaramfashije none ubuzima bwange bufite intego, mbanye amahoro n’abandi kandi ikiruta byose, mfitanye imishyikirano myiza n’Umuremyi wange, Yehova.

[FOOTNOTE]

a Icyo gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa. Igitabo basigaye bakoresha bigisha abantu Bibiliya, gifite umutwe uvuga ngo: Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.”