Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

Nari mbayeho nabi

Nari mbayeho nabi
  • Igihe yavukiye: 1971

  • Igihugu: Tonga

  • Kera: Nanywaga ibiyobyabwenge, nza no gufungwa

IBYAMBAYEHO

 Umuryango wange ukomoka muri Tonga, kikaba ari igihugu kigizwe n’ibirwa bigera ku 170, giherereye mu magepfo y’uburengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika. Icyo gihe twabagaho mu buzima buciriritse, nta mashanyarazi twagiraga cyangwa imodoka. Ariko twari dufite amazi mu rugo kandi twororaga inkoko. Mu biruhuko nge n’abo tuvukana babiri twajyanaga na papa gukora mu mirima yacu. Twahingaga urutoki, tugahinga ibikoro, amateke n’imyumbati. Ibyo twezaga byunganiraga udufaranga papa yakuraga mu yindi mirimo yoroheje yakoraga. Abantu bo mu birwa by’iwacu bubahaga Bibiliya kandi umuryango wacu na wo ni uko. Twajyaga gusenga buri gihe. Icyakora, twumvaga turamutse twimukiye mu gihugu gikize ari bwo twabaho neza.

 Igihe nari mfite imyaka 16, marume yafashije umuryango wacu kwimukira muri Amerika muri leta ya Kaliforuniya. Icyakora kumenyera umuco waho byaratugoye cyane. Nubwo imibereho yacu yarushijeho kuba myiza, ahantu twabaga hari higanje urugomo n’ibiyobyabwenge. Akenshi nijoro twumvaga urusaku rw’amasasu kandi abantu bahoraga bafite ubwoba bw’uko baterwa n’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Abantu benshi bitwazaga imbunda kugira ngo birinde cyangwa bahoshe amakimbirane. Na n’ubu ndacyafite isasu mu gatuza rituruka kuri bene ibyo bibazo.

 Igihe nigaga mu mashuri yisumbuye, nifuzaga kubaho nk’uko urungano rwange rwabagaho. Natangiye kujya mu bitaramo nkarara mu kabari, mba umusinzi, mba umunyarugomo kandi ngakoresha ibiyobyabwenge. Naje kubatwa n’ikiyobyabwenge cya kokayine. Natangiye kwiba kugira ngo mbone uko ngura ibiyobyabwenge. Nubwo abagize umuryango wange bari abanyedini, ntibigeze bangira inama z’uko nakwirinda amoshya y’urungano kugira ngo ntakora ibibi. Inshuro nyinshi abaporisi baramfataga nzira ibikorwa by’urugomo. Nari mbayeho nabi rwose. Amaherezo narafunzwe.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Mu mwaka wa 1997, igihe nari muri gereza, indi mfungwa yabonye mfite Bibiliya. Icyo gihe hari kuri Noheli, uwo ukaba ari umunsi abenshi mu baturage ba Tonga bubaha cyane. Yambajije niba nari nzi icyo Bibiliya ivuga ku ivuka rya Kristo, ariko yasanze ari mu gicuku nta cyo mbiziho. Yanyeretse inkuru ivuga iby’ivuka rya Yesu maze nsanga imihango myinshi ikorwa kuri uwo munsi nta hantu yanditse muri Bibiliya (Matayo 2:1-12; Luka 2:5-14). Naratangaye cyane maze nshaka kumenya ibindi Bibiliya yigisha. Iyo mfungwa yajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova yaberaga muri gereza buri cyumweru, nuko nange niyemeza kuyajyamo. Icyo gihe bigaga igitabo cy’Ibyahishuwe. Nubwo ntumvaga ibintu byose bigaga, nabonye ko ibintu byose bavugaga babisomaga muri Bibiliya.

 Abahamya bansabye ko banyigisha Bibiliya mpita mbyemera. Icyo gihe ni bwo namenye ku nshuro ya mbere, ko Bibiliya ivuga ko tuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Yesaya 35:5-8). Nahise mbona ko ngomba guhinduka kugira ngo nshimishe Imana. Nasanze Yehova atari kuzanyemerera kuba mu isi nshya, iyo ntareka ingeso nari mfite (1 Abakorinto 6:9, 10). Ubwo rero niyemeje kureka umujinya, itabi, gusinda n’ibiyobyabwenge.

 Mu mwaka wa 1999, mbere yo kurangiza igifungo nakatiwe, nimuriwe mu yindi gereza. Namaze umwaka urenga ntabonana n’Abahamya ba Yehova. Ariko nari nariyemeje gukomeza guhinduka. Mu mwaka wa 2000, leta yanyambuye uburenganzira bwo kuguma muri Amerika, maze inyohereza muri Tonga.

 Ngeze muri Tonga, nashakishije Abahamya ba Yehova maze, nongera kwiga Bibiliya. Numvaga nkunze ibyo niga, kandi natangajwe n’ukuntu Abahamya bo muri Tonga bigishaga ibintu bishingiye kuri Bibiliya, nk’uko Abahamya bo muri Amerika babigenzaga.

 Data yari ikimenyabose kubera yari akomeye mu idini. Abagize umuryango wange babanje kurakazwa n’uko Abahamya ba Yehova banyigishaga Bibiliya. Icyakora nyuma yaho ababyeyi bange bashimishijwe n’uko ibyo nigaga muri Bibiliya byatumye ngira imyifatire myiza.

Kimwe n’abagabo benshi bo muri Tonga, buri cyumweru namaraga igihe nywa ikinyobwa kitwa kava.

 Ikintu cyangoye cyane ni ukureka inzoga yari ikunzwe cyane mu gace k’iwacu. Abagabo benshi bo muri Tonga bakunda kunywa ikinyobwa kitwa kava bakora mu mizi y’ibiti by’urusenda. Hafi buri mugoroba najyaga mu tubari ducuruza icyo kinyobwa, nkanywa kugeza aho ntaye ubwenge. Ahanini byaterwaga n’uko nifatanyaga n’inshuti zitakurikizaga amahame yo muri Bibiliya. Amaherezo naje kubona ko imyifatire yange yababazaga Yehova. Nahinduye uko nabagaho kugira ngo nemerwe n’Imana.

 Natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova buri gihe. Kwifatanya n’abantu bihatira gukora ibyo Imana ishaka, byatumye nanira ibishuko. Mu mwaka wa 2002, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Kuba Imana yihangana byangiriye akamaro, nk’uko bivugwa muri 2 Petero 3:9, hagira hati: ‘Yehova arihangana kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.’ Iyo abishaka aba yararimbuye iyi si, ariko yararetse ikomeza kubaho igihe kirekire kugira ngo afashe abantu bameze nkange kuba inshuti zayo. Numva azankoresha ngafasha abandi kuba inshuti ze.

 Yehova yaramfashije ndeka kwangiza ubuzima bwange. Sinkiba amafaranga ngiye kugura ibiyobyabwenge, ahubwo ngerageza gufasha abantu kugira ngo na bo babe inshuti za Yehova. Nashatse umugore nkunda cyane w’Umuhamya wa Yehova witwa Tea. Ubu dufite umwana umwe w’umuhungu kandi turishimye rwose. Twigisha abantu Bibiliya, tukabereka uko bashobora kuzabaho iteka mu isi izaba yahindutse paradizo.