Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Nsigaye ndi umunyamahoro”

“Nsigaye ndi umunyamahoro”
  • Igihe yavukiye: 1956

  • Igihugu: Kanada

  • Kera: Nari narashobewe, niyandarika kandi nkagira amahane

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu mugi wa Calgary, mu ntara ya Alberta, muri Kanada. Nkiri muto, ababyeyi bange baratanye, nuko nge na mama tujya kuba kwa nyogokuru. Nyogokuru na sogokuru baradukundaga cyane, ku buryo nta cyo naburaga. Na n’ubu ndibuka ukuntu nari mfashwe neza icyo gihe.

 Igihe mama yasubiranaga na data tukimukira mu mugi wa St. Louis, muri leta ya Misuri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, natangiye guhura n’ibibazo. Ni bwo namenye ko data yari umunyarugomo. Urugero, umunsi umwe mvuye ku ishuri, ku kigo gishya nari nsigaye nigaho, yamenye ko bannyuzuye, maze ababazwa n’uko ge ntabihimuyeho. Yararakaye cyane, ku buryo yankubise kurusha na ba banyeshuri bari bannyuzuye! Ubwo nange nahereye ubwo, nkajya nkubita abandi bana, kandi icyo gihe nari mfite imyaka irindwi gusa.

 Mama yari yarabaye umurakare kubera iyo myifatire ya data, kandi iwacu hahoraga induru. Natangiye kwiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge mfite imyaka 11. Ibyo byatumye ndushaho kuba umunyarugomo kandi nahoraga ndwana n’abantu. Ndangije amashuri yisumbuye, nabaye umunyarugomo ruharwa.

 Igihe nari mfite imyaka 18 nagiye mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi. Icyo gihe nahawe imyitozo yo kwica abantu. Nyuma y’imyaka itanu, navuye mu gisirikare maze njya kwiga ibijyanye n’imitekerereze y’abantu, mfite intego yo kuzakora mu biro bishinzwe ubutasi muri Amerika. Natangiye kwiga amasomo ya kaminuza muri Amerika, nkomereza muri Kanada.

 Ndi muri kaminuza, narushijeho kwanga abantu muri rusange. Nabonaga abantu bikunda cyane, nkumva kubaho nta cyo bimaze kandi nkabona nta muti w’ibibazo by’abantu. Nanone nari naratakaje ikizere cy’uko abantu bashobora guhindura isi, ikarushaho kuba nziza.

 Kuba narumvaga ko kubaho nta cyo bimaze, byatumye niyahuza ibiyobyabwenge n’inzoga, ngakunda amafaranga kandi nishora mu bwiyandarike. Nahoraga mu birori kandi ngahinduranya abagore nk’uhinduranya imyenda. Kubera ko igisirikare cyari cyarankukiyemo, numvaga ntashobora kubaho ntarwana. Nababazwaga cyane n’akarengane ku buryo numvaga ngomba guhangana n’umuntu wese urenganya abandi. Ibyo byatumye mba umunyarugomo kabuhariwe.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Umunsi umwe igihe ge n’inshuti yange twarimo twiyahuza ibiyobyabwenge, tunapanga uko tuzinjiza marijuwana mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, iyo nshuti yarambajije iti: “Ubundi wemera Imana?” Naramushubije nti: “Niba Imana ari yo iteza imibabaro, numva nta mpamvu yo kuyizera.” Bukeye bwaho, nagiye gutangira akazi gashya, maze umukozi twakoranaga w’Umuhamya wa Yehova arambaza ati: “Ese utekereza ko Imana ari yo iteza imibabaro?” Natangajwe no kuba byarahuriranye n’ikibazo nari mfite. Twamaze amezi atandatu tuganira ku bibazo bikomeye nari mfite kandi akansubiza akoresheje Bibiliya.

 Umukobwa w’inshuti yange twabanaga ntiyashimishijwe no kuba narigaga Bibiliya. Umunsi umwe ari ku Cyumweru, namubwiye ko hari Abahamya bari buze kutwigisha Bibiliya. Ku munsi wakurikiyeho, navuye ku kazi nsanga yahambiriye ibye byose arigendera. Ubwo narasohotse, ndarira, nsenga nsaba Imana ko yamfasha kubyakira. Ubwo bwari ubwa mbere nsenga nkoresheje izina ry’Imana, ari ryo Yehova.—Zaburi 83:18.

 Nyuma y’iminsi ibiri, hari umugabo n’umugore we batangiye kunyigisha Bibiliya. Bamaze kugenda, nakomeje gusoma igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo bari bansigiye, ndara nkirangije. a Ibyo nize kuri Yehova na Yesu, byankoze ku mutima cyane. Nabonye ko Yehova agira impuhwe, kandi ko iyo abonye tubabara bimushengura umutima (Yesaya 63:9). Kumenya ko Yehova ankunda, kandi ko yatanze Umwana we kubera ge, byankoze ku mutima (1 Yohana 4:10). Nasobanukiwe ko kuba Yehova yaranyihanganiye ari ‘ukubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Numvaga ko Yehova ashaka ko mba inshuti ye.

 Natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova icyo cyumweru. Nubwo nari mfite imisatsi yashokonkoye, nambaye amaherena kandi nkanganye, Abahamya banyakiriye nk’aho ari mwene wabo bari barabuze. Ni byo nari niteze ku Bakristo b’ukuri. Numvaga meze nk’ugarutse kwa sogokuru, ariko byo byari birushijeho.

 Bidatinze, ibyo nigaga byatangiye guhindura ubuzima bwange. Nogoshe imisatsi, ncika ku bikorwa by’ubwiyandarike kandi mpagarika gukoresha ibiyobyabwenge (1 Abakorinto 6:9, 10; 11:14). Nashakaga gushimisha Yehova. Ubwo rero, sinigeze nshaka impamvu z’urwitwazo zo kubisubiramo. Ahubwo narabyicuzaga cyane. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kubisubiramo ukundi. Nagombaga guhindura imitekerereze yange n’ibyo nakoraga ntazuyaje. Sinatinze kubona akamaro ko gukora ibyo Yehova ashaka. Ku itariki ya 29 Nyakanga 1989, hashize amezi atandatu ntangiye kwiga Bibiliya, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Bibiliya yamfashije guhinduka. Ubundi iyo umuntu yambwiraga nabi, nahitaga mutombokera. Ariko ubu, nkora uko nshoboye ngo ‘mbane amahoro n’abantu bose’ (Abaroma 12:18). Sinavuga ko ari ku bw’imbaraga zange, ahubwo ni ku bw’imbaraga z’ijambo rya Yehova n’umwuka we wera.—Abagalatiya 5:22, 23; Abaheburayo 4:12.

 Aho kugira ngo mbatwe n’ibiyobyabwenge, urugomo n’ubwiyandarike, nkora uko nshoboye kose ngo nshimishe Yehova, kandi muhe ibyiza kurusha ibindi. Ibyo bikubiyemo gufasha abandi kumumenya. Hashize imyaka mike mbatijwe, nimukiye ahantu hari ababwiriza bake kugira ngo mbwirize. Ubu hashize imyaka myinshi nigisha abantu Bibiliya, kandi nkibonera ukuntu ibafasha kuba abantu beza. Ibyo biranshimisha cyane. Nanone nshimishwa no kuba mama na we yarabaye Umuhamya wa Yehova, ahanini bitewe n’uko imyifatire yange n’imitekerereze yange byahindutse.

 Nize ishuri, risigaye ryitwa iry’Ababwiriza b’Ubwami mu mwaka 1999, igihe nabwirizaga muri El Salvador. Iryo shuri ryarantoje, kandi rituma nuzuza ibikenewe byose, kugira ngo mbashe gukora umurimo wo kubwiriza, kwigisha no kwita ku bagize itorero. Umwaka umwe nyuma y’aho, nashyingiranywe n’umugore wange nkunda, witwa Eugenia. Ubu ge na we tumara igihe kinini tubwiriza muri Gwatemala.

 Ubu ndishimye, sinkiri wa muntu wari warabihiwe n‘ubuzima. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byatumye ndeka ubwiyandarike n’urugomo, ngira amahoro n’urukundo nyakuri.

a Muri iki gihe Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya bakoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.