BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO
“Nicukuriraga imva”
Igihe yavukiye: 1978
Igihugu: El Salvador
Kera: Nahoze mu gatsiko k’abagizi ba nabi
IBYAMBAYEHO
Maze igihe gito Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya, hari umuntu wambwiye ati: “Niba koko ushaka kumenya Imana, uzareke Abahamya ba Yehova bakomeze bakwigishe Bibiliya.” Ayo magambo yarantangaje. Icyakora kugira ngo mumenye impamvu yantangaje, reka mbanze mbabwire uko nabagaho.
Navukiye mu mugi wa Quezaltepeque muri El Salvador. Twavutse turi abana 15, nkaba ndi umwana wa 6. Ababyeyi bange bantoje kuba inyangamugayo no kumvira amategeko. Hari n’Umuhamya wa Yehova witwa Leonardo wakundaga kuzana n’abandi Bahamya mu rugo, baje kutwigisha Bibiliya. Icyakora aho gukurikiza ibyo banyigishaga, nagiye nikorera ibyo nishakiye ngafata imyanzuro mibi. Igihe nari mfite imyaka 14, natangiye kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ndi kumwe n’inshuti zange zo ku ishuri. Izo nshuti zange zaretse ishuri, maze zijya kwifatanya n’agatsiko k’abagizi ba nabi. Amaherezo nange narabiganye. Twabaye za mayibobo ku mihanda, tukaka abantu amafaranga kandi tukiba kugira ngo tugure izo nzoga n’ibiyobyabwenge.
Abari bagize ako gatsiko k’abagizi ba nabi bahindutse umuryango wange. Numvaga ntagomba kubahemukira. Urugero, hari igihe mugenzi wange twari kumwe muri ako gatsiko wari wanyoye ibiyobyabwenge yarwanye n’umuturanyi wange. Mu gihe barwanaga, uwo muturanyi yamurushije imbaraga, aramufata aramukomeza nuko ahamagara abaporisi. Nararakaye maze ntangira kumenagura ibirahuri by’imodoka ye kugira ngo arekure mugenzi wange. Uwo muturanyi yaranyinginze ngo ndeke kumenagura imodoka ye ariko ndanga.
Mfite imyaka 18 itsinda ryacu ryarwanye n’abaporisi. Igihe nari ngiye gutera igisasu twari twarakoze, sinzi uko byagenze kinturikira mu ntoki. Icyo nibuka ni uko nabonye ukuboko kwange gushwanyagurika, ibindi ntimubimbaze. Nagaruye ubwenge ndi mu bitaro maze nsanga ukuboko kwange kw’iburyo kwaracitse, ugutwi kw’iburyo kutacyumva n’ijisho ryange ry’iburyo ryenda guhuma.
Icyakora maze kuva mu bitaro, ibyo bikomere byose ntibyambujije gusubira muri ka gatsiko. Nyuma yaho gato abaporisi baramfashe baramfunga. Icyo gihe noneho narushijeho gukorana na ka gatsiko k’abagizi ba nabi. Twakoreraga ibintu byose hamwe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, tukanywera icyayi hamwe kandi tugasangira n’ibiyobyabwenge.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE
Igihe nari muri gereza, Leonardo yaransuye. Ubwo twaganiraga yatunze agatoki ku tudomo dutatu nari narishushanyijeho ku kuboko kw’iburyo, maze arambaza ati: “Ese uzi icyo utwo tudomo dutatu dusobanura?” Naramushubije nti: “Ndabizi nyine. Ni ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’umuzika wa roke.” Ariko Leonardo yaranshubije ati: “Ahubwo nge mbona dusobanura ibitaro, gereza n’urupfu. Wagiye mu bitaro, ubu uri muri gereza, ubwo igisigaye nawe uracyumva.”
Ibyo Leonardo yambwiye byankuye umutima. Ibyo yavuze byari ukuri pe! Ni nk’aho nicukuriraga imva! Leonardo yansabye ko twakwigana Bibiliya, ndabyemera. Ibyo nize muri Bibiliya byatumye ntangira guhinduka. Urugero, Bibiliya igira iti: “Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Ubwo rero, ikintu cya mbere nagombaga gukora ni ugushaka izindi nshuti. Natangiye gusiba inama z’ababaga bagize ka gatsiko, ahubwo nkajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova yaberaga muri gereza. Mu materaniro y’Abahamya nahahuriye n’indi mfungwa yitwa Andrés, yari yarabatirijwe muri gereza. Yansabye ko twasangira icyayi mu gitondo. Kuva icyo gihe sinongeye gutangira umunsi nywa ibiyobyabwenge, ahubwo nge na Andrés twawutangiraga tuganira ku murongo w’Ibyanditswe.
Abo twari kumwe muri ka gatsiko bahise babona ko natangiye guhinduka. Ibyo byatumye umwe mu bayobozi bako ambwira ko ashaka ko tuvugana. Nagize ubwoba. Nibazaga icyo yari bunkorere namara kumenya ko nifuza kuva muri ako gatsiko, kuko ubundi nta muntu uva mu gatsiko k’abagizi ba nabi ngo bimugwe neza. Yarambwiye ati: “Twabonye ko utakiza mu nama zacu ahubwo usigaye ujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. None, bimeze bite?” Namubwiye ko nifuza gukomeza kwiga Bibiliya no kuva muri ako gatsiko. Natunguwe no kumva ambwiye ko abagize ako gatsiko bazanyubaha ninkomeza kwiga Bibiliya nshyizeho umwete kandi nkagaragaza ko nshaka kuba Umuhamya wa Yehova. Hanyuma yongeyeho ati: “Niba koko ushaka kumenya Imana, uzareke Abahamya ba Yehova bakomeze bakwigishe Bibiliya. Ntituzongere kukubona ukora ibibi. Uri umugabo rwose! Komereza aho. Abahamya bashobora kugufasha. Nange bigeze kunyigisha Bibiliya nkiri muri Amerika kandi bamwe mu bagize umuryango wange ni Abahamya ba Yehova. Ntugire ubwoba. Wowe gusa komereza aho.” Nubwo nari ngifite ubwoba, ibyo yambwiye byaranshimishije cyane. Nashimiye Yehova mu mutima. Numvise meze nk’inyoni ivuye mu mutego yari yaraguyemo. Nasobanukiwe amagambo ya Yesu agira ati: “Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:32.
Icyakora zimwe mu nshuti zange za kera zakomeje kungerageza zimpa ibiyobyabwenge. Mvugishije ukuri hari igihe nacikaga intege nkongera nkabinywa. Ariko nakomeje gusenga cyane, amaherezo nza kubireka burundu.—Zaburi 51:10, 11.
Maze gufungurwa, abantu benshi bibwiraga ko nzongera kugira imyifatire mibi nk’iyo nahozemo, ariko si ko byagenze. Ahubwo nasubiraga kenshi kuri gereza ngiye kubwiriza izindi mfungwa. Amaherezo, za nshuti zange za kera zaje kwemera ko nahindutse koko. Ikibabaje ariko abahoze ari abanzi bange bo si uko babibonaga.
Umunsi umwe, nagiye kubwiriza ndi kumwe n’undi muvandimwe maze mu buryo butunguranye mbona tugoswe n’abantu bitwaje intwaro bari mu kandi gatsiko k’abagizi ba nabi twahoze duhanganye, kandi bashakaga kunyica. Uwo muvandimwe twari kumwe yabasobanuriye mu kinyabupfura, ariko nanone nta bwoba, ababwira ko ntakiri muri ka gatsiko k’abagizi ba nabi. Nge nakomeje gutuza. Bamaze kunkubita no kunyihanangiriza kutazasubira muri ako gace, baretse kuntunga imbunda maze barandeka ndagenda. Mvugishije ukuri Bibiliya yari yaratumye mpinduka. Iyo aza kuba ari nka kera, nari kwihorera. Ariko ubu numvira inama iboneka mu 1 Abatesalonike 5:15 igira iti: “Mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye, ahubwo buri gihe muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’abandi bose.”
Kuva naba Umuhamya wa Yehova nihatiye kuba inyangamugayo. Nubwo bitanyoroheye, amaherezo nabigezeho mbikesheje Yehova, inshuti nshya nungutse ndetse n’inama zo mu Ijambo ry’Imana. Sinigeze nifuza gusubira mu buzima nahozemo.—2 Petero 2:22.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO
Nagiraga umujinya mwinshi n’urugomo. Nzi neza ko iyo nguma muri ubwo buzima ubu mba ntakiriho. Ibyo nize muri Bibiliya byarampinduye. Naretse ingeso mbi nari mfite. Nitoje kubana amahoro n’abahoze ari abanzi bange (Luka 6:27). Ubu mfite inshuti zimfasha kugira imico myiza (Imigani 13:20). Ubu ndishimye kuko nkorera Imana yambabariye ibibi byose nakoze.—Yesaya 1:18.
Mu mwaka wa 2006 nize ishuri ryigisha abavandimwe b’abaseribateri. Imyaka mike nyuma yaho, nashakanye n’umugore mwiza cyane, none ubu dufite umwana umwe w’umukobwa. Ubu mara igihe kinini nigisha bandi amahame ya Bibiliya kuko nange yamfashije. Nanone ndi umusaza w’itorero, kandi ngerageza gufasha abakiri bato kwirinda amakosa nk’ayo nakoze ndi mu kigero cyabo. Aho kwicukurira imva, ubu nkora uko nshoboye ngo nzabeho iteka mu isi Imana yasezeranyije.