Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

Amaherezo naje kwiyunga na data

Amaherezo naje kwiyunga na data
  • IGIHE YAVUKIYE: 1954

  • IGIHUGU: Filipine

  • KERA: Nahunze data wagiraga amahane

IBYAMBAYEHO

 Ba mukerarugendo benshi bakunda gusura amasumo azwi cyane yo mu mugi wa Pagsanjan, muri Filipine. Aho ni ho papa witwa Nardo Leron yakuriye kandi iwabo bari abakene. Data yabaye umurakare kubera ko yabonaga ruswa ica ibintu mu butegetsi, mu bapolisi n’aho yakoraga.

 Ababyeyi bange biyuhaga akuya kugira ngo baturere uko twari abana umunani. Hari n’igihe bamaraga igihe kirekire mu misozi barinze imyaka. Inshuro nyinshi nge na mukuru wange Rodelio twirwanagaho ngo tubeho kandi akenshi ntitwabonaga ibyokurya. Nanone ntitwabonaga umwanya wo gukina nk’abandi bana. Iyo umwana yagiraga imyaka irindwi, yagombaga kujya gukora mu mirima akikorera imitwaro iremereye y’imbuto z’imikindo akazizamukana imisozi. Iyo umutwaro wabaga uremereye cyane ku buryo atawikorera yagendaga awukurura.

 Kuba papa yaradukubitaga twarabyihanganiraga ariko kumubona akubita mama byo, byaratubabazaga cyane. Twageragezaga kumubuza bikanga bikaba iby’ubusa. Nge na Rodelio twiyemeje ko nidukura tuzica papa. Twifuzaga kugira umubyeyi udukunda.

 Maze kugira imyaka 14 numvise ndambiwe ubugome bwa papa mva mu rugo ndigendera. Nagiye kwibera mu muhanda kandi ntangira kunywa ikiyobyabwenge kitwa marijuwana. Nyuma yaho, nagiye gukora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo mbereka aho amasumo aherereye.

 Hashize imyaka mike, natangiye kwiga kaminuza mu mugi wa Manila. Ariko kubera ko mu mpera z’ibyumweru najyaga gukora mu mugi wa Pagsanjan, sinabonaga akanya gahagije ko kwiga. Ubuzima bwange bwari bugoye kandi numvaga kubaho ntacyo bimaze. Marijuwana na yo ntiyari ikimfasha kwirengagiza imihangayiko. Natangiye kunywa ibindi biyobyabwenge urugero nka kokayine na heroyine hanyuma nishora mu busambanyi. Nanone nababazwaga n’ukuntu ubukene, akarengane n’imibabaro byari byogeye. Nangaga abategetsi kuko nabonaga byose ari bo babitera. Nabazaga Imana nti: “Kuki ureka ibi byose bikabaho?” Nashakiye ibisubizo mu madini menshi ariko ndaheba. Narushagaho kunywa ibiyobyabwenge byinshi kugira ngo ntagaragaza agahinda.

 Mu mwaka wa 1972, abanyeshuri bo muri Filipine bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi. Nange hari iyo nagiyemo kandi yakorewemo ibibi byinshi. Icyo gihe abantu benshi barafunzwe kandi nyuma y’amezi runaka hashyizeho amategeko akurikizwa mu gihe k’intambara.

 Nongeye gusubira kwibera mu muhanda kuko natinyaga ko abategetsi bazankurikirana. Kugira ngo nkomeze kubona amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge natangiye kujya niba kandi ngashakira indaya abakire n’abanyamahanga. Sinatinyaga gupfa.

 Hagati aho, mama na murumuna wange batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Papa byaramurakaje kandi atwika ibitabo byabo. Ariko barashikamye kandi amaherezo barabatijwe.

 Umunsi umwe, hari Umuhamya waganirije papa amubwira ko Bibiliya idusezeranya ko mu gihe kizaza Imana izakuraho akarengane (Zaburi 72:12-14). Ibyo byashimishije papa cyane ku buryo yifuje kumenya byinshi. Igihe yasomaga Bibiliya yamenye ko Imana izashyiraho ubutegetsi bwiza kandi amenya icyo Imana isaba abagabo muri rusange ndetse n’abatware b’imiryango (Abefeso 5:28; 6:4). Hashize igihe gito, papa n’abandi tuva inda imwe bose babaye Abahamya ba Yehova. Kubera ko nari kure y’iwacu sinamenye ibyabaye.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE UBUZIMA BWANGE

 Mu mwaka wa 1978 nimukiye muri Ositaraliya. Nubwo icyo gihugu cyari kirimo umutekano nge numvaga ntatuje. Nakomeje kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge. Mu mpera z’uwo mwaka Abahamya ba Yehova baransuye. Banyeretse muri Bibiliya ko mu gihe kizaza isi izaba irangwa n’amahoro biranshimisha, gusa numvaga ntaba Umuhamya.

 Nyuma yaho gato nasubiye muri Filipine marayo igihe gito. Abo tuva inda imwe bambwiye ko papa yabaye umuntu mwiza, ariko nari nkimurakariye ku buryo ntifuzaga kuvugana na we.

 Mushiki wange yakoresheje Bibiliya ansobanurira impamvu isi yuzuye imibabaro n’akarengane. Nubwo namurutaga natangajwe n’ukuntu yanshubije ibibazo byose namubazaga. Mbere y’uko ngenda papa yampaye igitabo kivuga ngo: “Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. a Yarambwiye ati: “Wishakira amahoro yo mu mutima aho atari. Iki gitabo kizagufasha.” Yansabye ko ningera muri Ositaraliya nzashakisha Abahamya tukaganira.

 Numviye papa maze njya ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu mugi wa Brisbane. Nemeye ko banyigisha Bibiliya. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, urugero nk’uburi muri Daniyeli igice cya 7 n’ubwo muri Yesaya igice cya 9, bwanyeretse ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzaba butegeka isi mu gihe kizaza kandi ko buzakuraho akarengane. Namenye ko tuzaba muri paradizo ku isi twishimye. Nifuzaga kwemerwa n’Imana; ubwo rero nagombaga kureka uburakari, nkareka ibiyobyabwenge, inzoga n’ubusambanyi. Natandukanye n’umukobwa twabanaga kandi ndeka ibyari byarambase byose. Uko nagendaga ndushaho gukunda Yehova ni na ko narushagaho kumusaba ngo amfashe gukomeza guhinduka.

 Buhoro buhoro, nabonye ko ibyo nigaga byashoboraga guhindura umuntu akaba mwiza. Bibiliya ivuga ko iyo dushyizeho imihati dushobora “kwambara kamere nshya” (Abakolosayi 3:9, 10). Ibyo byanyeretse ko na papa ashobora kuba yarahindutse. Numvise ko ntagombaga gukomeza kumurakarira ahubwo ko nagombaga kwiyunga na we. Amaherezo nababariye papa, nikuramo urwango nihinzemo kuva nkiri muto.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Nkiri muto nagiraga inshuti mbi zinshora mu bintu binyangiriza ubuzima. Nabonye ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, kuko inshuti mbi zononnye imyifatire yange (1 Abakorinto 15:33). Ariko nabonye inshuti nziza mu Bahamya ba Yehova kandi zamfashije kuba umuntu mwiza. Muri zo harimo umugore wange nkunda witwa Loretta. Dufatanya kwigisha abandi Bibiliya, tukabereka uko yabagirira akamaro.

Nsangira n’umugore wange n’inshuti

 Nshimishwa n’uko Bibiliya yafashije papa guhinduka akaba umuntu mwiza cyane. Yabaye umugabo mwiza, wicisha bugufi kandi aba Umukristo w’umunyamahoro. Igihe twabonanaga mu mwaka wa 1987 maze kubatizwa, yarampobeye, akaba ari bwo bwa mbere yari ampobeye kuva navuka.

 Papa yamaze imyaka 35 afatanya na mama kugeza ku bandi ibyiringiro byo muri Bibiliya. Yabaye umuntu mwiza wita ku bandi kandi akabafasha. Muri iyo myaka yose, nitoje kumwubaha no kumukunda. Nterwa ishema no kwitwa umwana we. Yapfuye mu mwaka wa 2016, ariko n’ubu ndacyamwibuka. Nibuka ukuntu twembi twashyize mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bigatuma duhindura byinshi mu buzima ngo dushimishe Imana. Nta rwango ngifite mu mutima wange. Nshimishwa n’uko namenye Data wo mu ijuru, Yehova, ari na we uzadukuriraho ibibazo byose biri mu miryango.

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ntikigicapwa.