Nubwo ahanganye n’uburwayi akomeza guhumuriza abandi
Umuhamya wa Yehova wo muri Afurika y’Epfo witwa Clodean, yagiye mu bitaro kubera ko yagombaga kubagwa. Yari arwaye cyane ku buryo byasabaga ko avurwa hakoreshejwe imiti itandukanye. Mbere na nyuma yo kubagwa yakomeje kumva ahangayitse, afite intege nke n’ububabare. Amaze hafi amezi abiri n’igice kwa muganga, yarasezerewe, ajya mu rugo ariko ntiyabashaga kweguka. Nanone kubera icyorezo cya COVID-19, nta muntu washoboraga kumusura.
Kugira ngo adaheranwa n’agahinda, Clodean yasabye Imana kumuha imbaraga zo gufasha abandi no kubahumuriza. Igihe yabashaga guhaguruka, yahise ahamagara murumuna w’umuturanyi we. Uwo mugore yari yarigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova nyuma azakubihagarika. Clodean yamusomeye imirongo yo muri Bibiliya iteye inkunga, nuko uwo mugore yiyemeza kongera kwiga Bibiliya. Nanone Clodean yamusobanuriye akamaro ko kujya mu materaniro kandi amufasha kumenya uko yabigenza ngo age yifatanya mu materaniro yo mu itorero ryo mu gace k’iwabo akoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Uwo mugore yaje mu materaniro kandi atanga ibitekerezo.
Undi muntu Clodean yavuganye nawe, ni murumuna w’umugore biganaga Bibiliya wifuzaga kwiga Bibiliya. Uwo nawe yamubwiye ko hari abandi bifuza kwiga Bibiliya. Byarangiye bite? Clodean yatangiye kwigisha Bibiliya abandi bagore bagera kuri bane. Ariko si ibyo gusa.
Kubera ukuntu Clodean yita ku bandi by’ukuri yabonye abandi bagore yigisha Bibiliya bagera ku icumi. Ibyo byose yabikoze muri iki cyorezo. Ubu yigana Bibiliya n’abagore 16! Bamwe mu bo yigisha baza mu materaniro buri gihe bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Kuba Clodean ahora ahuze afasha abandi kwiga ibyerekeye Yehova, bituma adatekereza cyane ku bibazo bye. Nanone yumva ko yabashije guhumuriza abandi, kubera ko Yehova “Imana nyir’ihumure ryose,” yamuhumurije mu bibazo yahuye na byo byose.—2 Abakorinto 1:3, 4.
Abo Clodean yigisha Bibiliya bumva bameze bate kubera ibyo yabigishije? Umwe muri bo yaravuze ati: “Kwiga Bibiliya byangiriye akamaro rwose. Ariko icyanshimishije kurushaho ni ukumenya izina ry’Imana. Ibyo byamfashije kuba inshuti ya Yehova.” Wa mugore Clodean yavuganye nawe bwa mbere, ari hafi kubatizwa. Kuba Clodean yarafashije abandi kumenya Yehova, byamuteye ibyishimo kandi ubu yarakize neza.