Soma ibirimo

Bakorera Yehova mu bihe bigoye muri Venezuwela

Bakorera Yehova mu bihe bigoye muri Venezuwela

 Mu myaka ya vuba, Venezuwela yahuye n’ibibazo byayigwiririye mu by’ubukungu no mu mibanire y’abenegihugu kurusha mbere hose. Umuhamya wa Yehova witw Edgar yaravuze ati: “Mu myaka mike gusa ishize, ubuzima bwarahindutse cyane ku buryo amafaranga n’ibintu abantu batunze byatakaje agaciro. Twumva tumeze nk’abimukiye mu kindi gihugu nubwo tutavuye iwacu!”

 Ni iki cyafashije Edgar kumenyera iryo hinduka? Yaravuze ati: “Njye n’umugore wanjye Carmen, twatekereje ku ngero z’abamisiyonari bagiye bimukira mu bihugu aho babaga bafite ibintu bike cyane ariko bakiga kubaho bakoresheje ibyo babona. Ibyo byatumye tworoshya ubuzima kandi tubona ko tugomba guhuza n’imimerere, dutangira guhinga kugira ngo tubone ibidutunga.”

Carmen na Edgar

 Ariko Edgar na Carmen bakoze hari n’ibindi. Batangiye kujya bahumuriza bagenzi babo bahuje ukwizera harimo n’abihebye (1 Abatesalonike 5:11). Edgar yaravuze ati: “Uretse kubahumuriza twanabateye inkunga yo kugerageza gufasha abandi, nabo bakibonera ukuntu gutanga bihesha ibyishimo.”—Ibyakozwe 20:35.

Imihati bashyizeho mu murimo wo kubwiriza yagize icyo igeraho

 Igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, Argenis yiyemeje kubwiriza bene wabo. Bamwe muri bo bemeye kwiga Bibiliya bakoresheje terefone.

Argenis

 Nanone Argenis yashakaga gufasha bene wabo badafite interineti gukurikira ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020. Hari umuvandimwe wo mu mugi wo hafi yabo wabahaye videwo y’iryo koraniro. Hanyuma bene wabo wa Argenis batiye tereviziyo nini n’indangururamajwi kugira ngo ari ho barirebera. Mbere y’uko batangira kureba ikoraniro, Argenis yabahamagaye kuri terefone kugira ngo basengere hamwe. Kubera imihati Argenis yashyizeho bene wabo 4 n’abandi bantu 15 bakurikiye ikoraniro.

Babiterwa n’urukundo n’ukwizera

 Umugabo witwa Jairo n’umugore we Johana, ni bo bonyine bafite imodoka mu itorero ryabo. Bayikoresha bafasha bagenzi babo. Inzitizi imwe bahura na yo ni uko kubona lisansi muri Venezuwela bigoye cyane. Jairo yaravuze ati: “Tumara amasaha menshi turi ku murongo ndetse rimwe na rimwe tukamara ijoro ryose, kugira ngo tubone lisansi.”

Johana na Jairo

 Jairo yumva gukoresha imodoka ye afasha abandi ari cyo kintu cy’ingenzi. Yaravuze ati: “Iyo dushyira abavandimwe na bashiki bacu imfashanyo, bidutera ibyishimo kubona ukuntu bashimira Yehova we uha abantu be ibyo bakeneye byose.”—2 Abakorinto 9:11, 14.

Buri wese ashobora gufasha

 Igihe mushiki wacu Norianni yasomaga muri 1 Timoteyo 4:12, hagira hati: “Ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe. Ahubwo ubere icyitegererezo abizerwa.” Yabonye ko nubwo ari mu kigero cy’imyaka 20, kuba akiri muto bitamubuza kugira icyo afasha abandi.

Norianni

 Uwo murongo w’Ibyanditswe wateye inkunga Norianni, maze atangira kujya amarana igihe n’abageze mu za bukuru bo mu itorero rye kandi akabafasha kubwiriza bakoresheje amabaruwa no akanabatumira, bagafatanya kwigisha abantu Bibiliya. Nanone arabahamagara kandi akaboherereza ubutumwa bwo kubatera inkunga. Norianni yaravuze ati: “Yehova yanyeretse ko nshobora gukora byinshi.”

 Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bahanganye n’ibibazo byinshi muri ibi bihe bigoye. Nubwo bimeze bityo bakomeza kurangwa n’ishyaka mu murimo kandi bakomeje kubera abandi “isoko y’ihumure”.—Abakolosayi 4:11; 2 Timoteyo 4:2.