Soma ibirimo

Bashubije neza umupadiri wari warakaye

Bashubije neza umupadiri wari warakaye

 Igihe umugenzuzi w’akarere witwa Artur wo muri Arumeniya yasuraga itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri icyo gihugu, yasanze batabwiriza mu ruhame bakoresheje utugare dushyirwaho ibitabo. Uwo mugenzuzi n’umugore we witwa Anna, hamwe n’undi Muhamya witwa Jirayr bafashe akagare bagashyira mu mugi, ahantu hanyura abantu benshi.

 Abacaga aho hantu bashimishijwe n’ibitabo byariho kandi bafata bimwe muri byo. Icyakora, hari abatarishimiye ubwo buryo bushya bwo kubwiriza. Hari abapadiri baje kuri ako kagare, maze mu buryo butunguranye umwe muri bo agatera umugeri. Nanone yakubise Artur urushyi, amadurubindi yari yambaye agwa hasi. Artur, Anna na Jirayr, bagerageje gucururutsa abo bapadiri ariko biba iby’ubusa. Abo bapadiri banyukanyutse ako kagare kandi batangira kunyanyagiza ibitabo byariho. Nyuma yo gukankamira abo Bahamya no kubashyiraho iterabwoba, abo bapadiri barikubuye baragenda.

 Artur, Anna na Jirayr bahise bajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya porisi yo hafi aho. Basobanuriye abaporisi n’abandi bantu bari aho uko byagenze, bagira n’ibyo bababwira muri make kuri Bibiliya. Abo Bahamya uko ari batatu, boherejwe ku biro bya komanda wa porisi. Bakihagera, yababajije uko ikibazo cyabo giteye. Ariko igihe yamenyaga ko umuntu w’umugabo nka Artur, yemeye ko bamukubita urushyi ntasubize, yarekeye aho kubaza uko byagenze, ahubwo atangira kubabaza imyizerere y’Abahamya. Ibyo byatumye bamara amasaha ane yose baganira. Uwo muporisi yatangajwe cyane n’ibyo bamubwiye, maze aravuga ati: “Idini ryanyu ntirisanzwe! Nange nzarijyamo!”

Artur na Anna

 Bukeye bwaho, igihe Artur yasubiraga kubwiriza akoresheje akagare, umugabo wari wabonye ibyamubayeho yaramwegereye. Yamushimiye ukuntu yakomeje gutuza, aho kurwana na ba bapadiri. Yamubwiye ko adashobora kongera kubaha abapadiri ukundi, akurikije ibyo bakoze.

 Ku mugoroba w’uwo munsi, wa mukomanda wa porisi yongeye gutumaho Artur ngo amusange kuri sitasiyo ya porisi. Ariko aho kugira ngo agire icyo amubaza kuri cya kibazo, yamubajije ibindi bibazo bishingiye kuri Bibiliya. Abandi baporisi babiri na bo bananiwe kwifata, baza kumva icyo kiganiro.

 Bukeye bwaho, Artur yasubiye gusura wa mukomanda. Icyo gihe bwo, yamweretse videwo zishingiye kuri Bibiliya. Uwo mukomanda yahamagaye abandi baporisi kugira ngo na bo baze barebe izo videwo.

 Imyifatire mibi ya ba bapadiri yatumye abaporisi benshi bagezwaho ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere. Nanone byatumye bamenya neza Abahamya ba Yehova.