Nakundaga kujya gusengera mu giti kinini
“Mushiki wacu witwa Rachel utuye muri Repubulika ya Dominikani, yaravuze ati: “Igihe navukaga ababyeyi banjye bari Abahamya ba Yehova.” Ikibabaje ni uko igihe nari mfite imyaka irindwi, papa wanjye yaretse ukuri maze aba umuhakanyi. Yarandwanyaga ku buryo gukorera Yehova byangoraga cyane. Urugero, hari igihe yageragezaga kunshukisha ibintu kugira ngo ndeke kuba Umuhamya wa Yehova, akambwira ko yampa telefone, tugatembera muri parike yitwa Disneyland, cyangwa akampa amafaranga menshi. Kandi rimwe na rimwe yarankubitaga kugira ngo ndeke gukorera Yehova. Yibwiraga ko nankubita ku buryo ntabasha kuvuga cyangwa kugenda, nzahita ndeka kujya mu materaniro. Ariko ibyo nta bwo byanciye intege. Nari nariyemeje kutazigera nsiba amateraniro.
Iyo mama yabaga ahari papa yirindaga kunkubita. Yari yarambwiye ko nimbwira mama ko ankubita azamugirira nabi. Iyo yamubazaga impamvu mfite ibikomere, yamubeshyaga ko biterwa nuko anyigisha kurwana nubwo ntigeze mbikora.
Ibyambagaho natinyaga kubibwira mama kubera ko nari nkiri muto kandi ntinya papa. Ubwo rero nabibwiraga Yehova. Nakundaga kujya mu gashyamba kuri kari hafi yo mu rugo mu ntara ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ako gashyamba habagamo igiti kinini cyiza nakundaga kurira, maze nkicara mu ishami ryacyo, ngasenga Yehova. Naramusengaga nkamubwira uko niyumva, kandi nakundaga kumubwira ibintu nzamukorera namfasha nkakura. Nanone namubwiraga ibyo nzakora mu isi nshya yegereje, umuryango nzaba mfite, amahoro n’ibyishimo nzagira n’ukuntu nzabaho ntababara kandi nta kintu kintera ubwoba.
Iyo papa yageragezaga kunshuka cyangwa kunkubita ngo ndeke gukorera Yehova, buri gihe niboneraga ukuntu Yehova ampumuriza kandi akankomeza. Imana yamfashije gukomera no gukomeza kuba indahemuka.
Nabatijwe mfite imyaka icumi kandi nyuma y’imyaka ibiri natangiye ubupayiniya. Ibyo byose papa ntabwo yigeze abimenya. Igihe yabimenyaga, yankubise ingumi maze urwasaya ruva mu mwanya warwo.
Hari abangiraga inama yo guhagarika ubupayiniya bakambwira ko nkiri muto, bibaza niba umwanzuro nafashe wo kuba umupayiniya nywusobanukiwe neza. Nanone nabonaga abandi Bahamya benshi bakiri bato, badashishikajwe no gukorera Yehova. Babaga bashishikajwe no kwibera mu birori no kwinezeza. Kandi hari igihe numvaga nabigana, byari ikigeragezo rwose. Naribazaga nti: “Uwareka kubwiriza, nkajya kwishimisha kimwe n’abandi b’urungano rwanjye?” Icyakora buri gihe iyo natangiraga kugira ibyo bitekerezo, nahitaga nsenga Yehova nkabimubwira.
Igihe nari mfite imyaka cumi n’itanu, hari ikigo gikomeye kimurika imideri kandi kigacuruza imyenda, cyashatse kumpa akazi ko kubamamariza imyenda. Bari kujya bampemba amafaranga menshi cyane kandi nari kujya gukorera ku ishami ryabo ryo mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Igihe bambwiraga ko nzajya mbamurikira imideri numvishe bishimishije kandi byiyubashye, kuko byari gutuma menyekana mu binyamakuru kandi nari kujya namamaza imyenda ihenze cyane. Nari maze imyaka itatu ndi umupayiniya, ubwo rero naribwiye nti: “Aka kazi kazamfasha gukomeza kubona ibintu nkenera bityo nkomeze kuba umupayiniya igihe kinini.” Ikindi kandi papa yari yaradutaye, ubwo rero numvaga ayo mafaranga azakomeza kumfasha njye na mama.
Nasenze Yehova ndabimubwira. Nabiganiriye na mama wari umaze imyaka myinshi ari umupayiniya nanone nabibwiye umusaza w’itorero urangwa n’urukundo kandi nisanzuragaho. Nanone nakomezaga kujya kuri cya giti, gusenga. Yehova yashubije amasengesho yanjye akoresheje umurongo wo muri Bibiliya umusaza yansomeye. Ni mu Mubwiriza 5:4, havuga ngo: “Nugira ikintu usezeranya Imana ntugatinde kugikora, ujye ukora ibyo wayisezeranyije.” Nari narasezeranyije Yehova kumukorera n’umutima wanjye wose, ubwo rero nagize ubwoba bw’uko ako kazi kashoboraga kwangiza ubucuti nari mfitanye na Yehova. Icyo gihe nafashe umwanzuro wo kukanga.
Nguko uko Yehova yamfashije ngakura. Ubu mfite umugabo witwa Jaser kandi twabyaranye umuhungu witwa Connor ufite imyaka icyenda. Umugabo wanjye ni umusaza w’itorero kandi umuhungu wacu Connor ni umubwiriza utarabatizwa. Ubu maze imyaka igera kuri 27 nkora umurimo w’igihe cyose.
Nkunda kwibuka ibiganiro nagiranaga na Yehova, nicaye muri cya giti cyabaga hafi yo mu rugo. Ninginze Yehova musaba ubufasha kandi yarabikoze. Yarankomeje, arampumuriza kandi aranyobora. Mu buzima bwanjye, Yehova yagiye anyiyereka kenshi, ni ukuri yambereye papa mwiza cyane. Ndishimye kubera ko nahisemo gukorera Yehova n’umutima wanjye wose. Uwo ni wo mwanzuro mwiza kandi urangwa n’ubwenge nafashe mu buzima bwanjye.”