Soma ibirimo

Bitanze babikunze—Muri Bulugariya

Bitanze babikunze—Muri Bulugariya

 Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya bakorana umwete bakigisha abantu ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Guhera mu mwaka wa 2000, hari Abahamya babarirwa mu magana baturutse mu bindi bihugu, bimukira muri Bulugariya baje kubafasha. Ni izihe ngorane abajya kubwiriza mu kindi gihugu bahura na zo? Kuki ibyo bigomwa atari imfabusa? Umva icyo abimukiye muri Bulugariya babivugaho.

Kwishyiriraho intego

 Darren, wo mu Bwongereza yaravuze ati: “Kuva kera twari dufite intego yo kujya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe kurusha ahandi. Maze gushakana na Dawn twimukiye mu mugi wa Londres kwigisha Bibiliya abantu bavuga Ikirusiya. Twakoraga gahunda zo kwimukira mu mahanga ariko ntibikunde bitewe n’impamvu zinyuranye. Twari twaracitse intege twumva tutazabishobora, ariko inshuti yacu yatugiriye inama idufasha kubona ko imimerere yacu yahindutse, dushobora kwimuka.” Darren na Dawn batangiye gushakisha igihugu bashoboraga kwimukiramo cyari gikeneye ababwiriza benshi kurushaho. Mu mwaka wa 2011, bimukiye muri Bulugariya.

Darren na Dawn

 Inkuru zishimishije z’abantu bimukiye mu bindi bihugu zateye inkunga abantu batari bafite intego yo kujya kubwiriza mu mahanga. Giada ufite umugabo witwa Luca, wo mu Butaliyani, yaravuze ati: “Nahuye n’Abahamya bari bishimiye gukorera umurimo muri Amerika y’Epfo no muri Afurika. Inkuru zishimishije batubwiye no kubona ukuntu bari bishimye, byankoze ku mutima. Ibyo byamfashije kongera gusuzuma intego zange.”

Luca na Giada

 Mu mwaka wa 2015, Tomasz na Veronika n’abana babo babiri Klara na Mathias bavuye muri Repuburika ya Tchèque bimukira muri Bulugariya. Ni iki cyatumye bimuka? Tomasz yaravuze ati: “Twasuzumiye hamwe ingero z’abantu bagiye kubwiriza mu bindi bihugu, harimo na bene wacu kandi dutekereza ku nkuru bagiye batubwira. Twakozwe ku mutima n’ukuntu bishimye kandi tubiganiraho.” Ubu abagize umuryango wa Tomasz bishimira kubwiriza mu ifasi yabo nshya iherereye mu mugi wa Montana muri Bulugariya.

Klara, Tomasz, Veronika na Mathias

 Linda na we ni Umuhamya wimukiye muri Bulugariya. Yaravuze ati: “Hashize imyaka myinshi ngiye muri Ekwateri. Nahuye na bamwe mu Bahamya bimukiyeyo bagiye kubwiriza. Byatumye ntekereza ko umunsi umwe nange nshobora kujya gufasha aho ababwiriza bakenewe kurusha ahandi.” Petteri na Nadja, umugabo n’umugore bakomoka muri Finilande, na bo batekereje ku ngero z’abantu bimukiye mu bindi bihugu bagiye kubwiriza. Baravuze bati: “Mu itorero ryacu, twari dufite ababwiriza b’inararibonye bimukiye mu tundi duce bagiye gufasha abandi kumenya ibyo Bibiliya yigisha. Bakundaga kuvuga ibintu bishimishije byababayeho igihe babwirizaga mu bindi bihugu. Bavuga ko igihe bamaze muri uwo murimo, ari bwo bagize ibyishimo kuruta ikindi gihe cyose.

Linda

Nadja na Petteri

Kwitegura

 Abifuza kujya kubwiriza mu kindi gihugu bagomba kwitegura neza (Luka 14:28-30). Nele, wo mu Bubiligi yaravuze ati: “Igihe niyemezaga kuzajya kubwiriza mu kindi gihugu, narasenze kandi nkora ubushakashatsi, ndeba inkuru z’abantu bagiye kubwiriza mu bindi bihugu. Nazitekerejeho kandi ngira icyo nkora kugira ngo nzashobore kwimuka.”

Nele (iburyo)

 Kristian na Irmina, bo muri Polonye, bamaze imyaka isaga ikenda barimukiye muri Bulugariya. Mbere y’uko bimuka, babanje kwifatanya n’itsinda rikoresha ururimi rw’Ikinyabulugariya kandi bavuze ko ibyo byabagiriye akamaro. Ibyo byabafashije kumenya urwo rurimi. Kristian na Irmina baravuze bati: “Twiboneye ko iyo witanze, ubundi ukareka Yehova akakwitaho, nta bintu byiza nk’ibyo. Iyo ubwiye Yehova ubivanye ku mutima uti: ‘ndi hano, ba ari jye utuma,’ ushobora gukora ibintu wibwiraga ko utari gushobora.”—Yesaya 6:8.

Kristian na Irmina

 Reto na Cornelia, bo mu Busuwisi, bahisemo koroshya ubuzima kugira ngo babashe kwitegura no kuzigama amafaranga. Baravuze bati: “Habura umwaka umwe ngo twimuke, twagiye muri Bulugariya tumarayo icyumweru kimwe, kugira ngo tumenye neza uko icyo gihugu giteye. Igihe twariyo twaganiriye n’abamisiyonari bahamenyereye nuko baduha inama z’ingirakamaro.” Reto na Cornelia bashyize izo nama mu bikorwa none ubu bamaze imyaka isaga 20 muri Bulugariya.

Cornelia na Reto n’abahungu babo Luca na Yannik

Guhangana n’inzitizi

 Abimukira mu bindi bihugu bagiye kubwiriza baba bagomba kumenyera ubuzima bushya, butaburamo n’ingorane (Ibyakozwe 16:9, 10; 1 Abakorinto 9:19-23). Ikibazo abenshi bahura na cyo ni ukwiga ururimi rushya. Luca, twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo turi mu materaniro, twishimira gutanga ibitekerezo mu magambo yacu bwite, icyakora ge n’umugore wange byadusabye igihe kugira ngo tubashe gutegura igisubizo kigufi mu Kinyabulugariya. Twari tumeze nk’abana ariko abana bo muri Bulugariya basubizaga neza kuturusha.”

 Ravil, wo mu Budage yaravuze ati: “Kwiga ururimi byarananizaga. Ariko nakomeje kuzirikana ko iyo nkoze amakosa ngomba kubigira urwenya. Ingorane mpura na zo simbona ko ari ikibazo ahubwo mbona ari kimwe mu bigize umurimo wera nkorera Yehova.”

Ravil na Lilly

 Linda, twavuze haruguru yaravuze ati: “Kwiga indimi si ibintu byange. Kwiga Ikinyabulugariya ntibyoroshye, inshuro nyinshi natekerezaga kubireka. Iyo utabasha kuvugisha abantu ngo bumve ibyo uvuga, wumva ufite irungu. Kugira ngo nkomeze kurushaho gukunda Yehova, nagombaga kwiyigisha mu rurimi rwange. Abavandimwe na bashiki bacu bamfashije kwiga ururimi nuko mbasha kubwiriza.”

 Nanone gukumbura abagize umuryango bishobora kuba ikibazo. Abajya kubwiriza mu bindi bihugu basiga inshuti zabo n’abavandimwe mu gihugu cyabo. Eva n’umugabo we Yannis, bimukiye muri Bulugariya. Eva yaravuze ati: “Tukigera ino numvaga mfite irungu, icyo kibazo twagikemuye tuganira kenshi n’inshuti na bene wacu twasize, kandi twashatse n’izindi nshuti muri Bulugariya.”

Yannis na Eva

 Hari n’izindi ngorane bahura na zo. Robert na Liana, baturutse mu Busuwisi baravuze bati: “Ururimi n’umuco waho byaratugoye cyane kandi ubukonje bwaho bwaradutonze.” Icyakora, gukomeza kurangwa n’ikizere no gutera urwenya byabafashije uwo mugabo n’umugore we, none ubu bamaze imyaka 14 bakorera umurimo muri Bulugariya.

Robert na Liana

Imigisha babonye

 Lilly atera inkunga abantu bose bifuza kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane, agira ati: “Narushijeho kumenya Yehova, ntekereza ko iyo nguma iwacu ntari kumumenya nk’uko bimeze ubu. Nahoraga mfite abantu ngomba kwitaho, ibyo byatumaga ndushaho gukunda Yehova, ngahorana ibyishimo kandi nkumva nyuzwe.” Umugabo we Ravil yemera ko ibyo ari ukuri. Yaravuze ati: “Ubu ni bwo buzima bwiza kurusha ubundi, ugira imigisha yo kumenyana n’Abakristo barangwa n’ishyaka bo mu bihugu bitandukanye bamenyereye umurimo wo kubwiriza. Nabigiyeho byinshi.”

 Kuba abavandimwe na bashiki bacu benshi baritanze, byatumye ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami bubwirizwa mu isi yose’ (Matayo 24:14). Abagiye muri Bulugariya biboneye ukuntu Yehova yabahaye ibyo umutima wabo wifuzaga kandi agasohoza imigambi yabo yose.—Zaburi 20:1-4.