Imvura nyinshi yabafashije kubwiriza
Mu mwaka wa 2017, Abahamya cumi na babiri bafashe urugendo rw’ubwato bavuye ku nkombe ya Mosquito (Miskito) yo muri Nikaragwa. Ubwato bwabo babwise Sturi Yamni. Umwe muri bo witwa Stephen yaravuze ati: “Twari tugiye kureba itsinda rito ry’Abahamya ba Yehova baba mu gace ka kure kugira ngo tubafashe kuhabwiriza.”
Abo Bahamya 12 bahagurutse i Pearl Lagoon, bakora urugendo rw’ibirometero 200, mbere y’uko bagera i Río Grande de Matagalpa. Ariko icyo batari bazi, ni uko izina ry’ubwato bwabo ryasobanuraga ngo: “Ubutumwa bwiza,” ryari kugira ibisobanuro byihariye ku bantu bo muri ako gace. Nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 12, udashyizemo ayo bamaze aho baraye, bageze aho bari bagiye mu gace ka La Cruz de Río Grande. Abahamya batandatu bo muri ako gace baje gusanganira bagenzi babo.
Muri iryo joro hari ikintu giteye ubwoba cyabaye. Agace umugezi wa Río Grande de Matagalpa uturukamo, kaguyemo imvura nyinshi. Mu masaha make, amazi y’uwo mugezi yari amaze kurenga inkombe kandi mu minsi ibiri yakurikiyeho yakomeje kwiyongera. Inzu y’Ubwami n’andi mazu menshi yo mu gace ka La Cruz yarengewe n’amazi. Abo bavandimwe bari bashya muri ako gace, bafashije abahatuye guhunga. Abenshi muri bo bamaze iminsi ibiri bacumbikiwe mu nzu y’Umuhamya ifite igorofa rimwe.
Ku munsi wa gatatu, meya wo mu gace ka La Cruz yagiye kureba ba bashyitsi b’Abahamya abasaba ko bamufasha. Kubera ko bwa bwato bwabo bwitwa Sturi Yamni ari bwo bwonyine bwari bukomeye ku buryo bwagenda muri ayo mazi y’uwo mugezi wari warenze inkombe, yifuzaga ko bamufasha kwambutsa abakozi bari bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Nubwo abo Bahamya bari abashyitsi muri ako gace, barabimwemereye.
Bukeye bwaho, Abahamya batatu bafashe bwa bwato bajya kwambutsa abo batabazi. Stephen avuga uko byari byifashe, agira ati: “Uwo mugezi wari umeze nabi cyane. Amazi yatembanaga ibiti byarandukanye n’imizi, arimo imivumba iteye ubwoba kandi amazi yatembaga ku muvuduko w’ibirometero 18 mu isaha.” Nubwo byari bimeze bityo ariko, twafashije abatabazi kugera mu midugudu itatu dukoresheje bwa bwato.
Abo Bahamya batatu baboneyeho uburyo bwo guhumuriza abatuye muri iyo midugudu. Nanone babahaye igazeti ya Nimukanguke! yasohotse mu mwaka wa 2017 ivuga ngo: “Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza.”
Abaturiye uwo mugezi bishimiye uburyo abo Bahamya babafashije kandi bakabahumuriza. Bamwe mu bahatuye baravuze bati: “Baba biteguye gufasha no mu bihe bikomeye.” Abandi baravuze bati: “Bakunda bagenzi babo rwose!” Ibyo bikorwa abo Bahamya bakoze igihe bafashaga bagenzi babo n’abandi bantu, byatumye abahatuye barushaho gukunda ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya.
Marco, umwe muri ba Bahamya avuye mu bwato bwa Sturi Yamni ngo ageze ubutumwa bwiza ku bantu bo muri ako gace
Ubwato bwiswe Sturi Yamni buri ku nkombe y’ahabaye umwuzure