“Iyo ugiriye umuntu neza, na we ayigirira abandi”
Umuhamya wa Yehova wo muri Afurika y’Epfo witwa Danielle, yatoraguye isakoshi umukiriya yari yataye ahantu bacururiza ikawa. Igihe yarebaga muri iyo sakoshi yabonyemo ikofi irimo amafaranga n’amakarita ya banki. Danielle yashakishije aderesi na nomero ya terefone by’uwayitaye kugira ngo ayimusubize, ariko abona amazina ye gusa. Nanone yagerageje guca kuri banki ngo amenye uwo mugabo, biranga biba iby’ubusa. Yafashe umwanzuro wo guhamagara nomero yabonye kuri resi yo kwa muganga yari iri muri iyo sakoshi, maze yitabwa n’umugore, amwemerera ko azabimenyesha uwo mugabo.
Uwo mugabo yatunguwe no kubona kwa muganga bamuhamagara bakamumenyesha ko Danielle yatoye isakoshi ye kandi akaba yifuza kuyimusubiza. Igihe yazaga kuyifata yasanze Danielle ari kumwe na se, bamubwira ko bari baramushakishije bakamubura. Nanone bamubwiye ko Abahamya ba Yehova bagerageza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, akaba ari na yo mpamvu baba bifuza kuba inyangamugayo muri byose.—Abaheburayo 13:18.
Nyuma y’amasaha make, uwo mugabo yaboherereje mesaje yongera kubashimira kuba bamushubije isakoshi n’ikofi ye. Yarabandikiye ati: “Nakozwe ku mutima n’ukuntu mwakoze ibishoboka byose ngo mumbone. Nabakunze cyane kandi sinshobora kwibagirwa urukundo mwangaragarije. Nifuzaga kubaha impano yo kubashimira. Nzi neza ko hari ibyo mwigomwa kugira ngo mukorere Imana. Ibyo mwankoreye, bigaragaza ko muri abantu b’inyangamugayo. Rwose nongeye kubashimira, kandi Imana ige ibaha umugisha mu murimo muyikorera.”
Hashize amezi make, se wa Danielle yongeye guhura na wa mugabo, amubwira ibyari biherutse kumubaho. Igihe uwo mugabo yari arimo ahaha, yatoraguye agashakoshi. Yashakishije nyirako maze arakamusubiza. Yamubwiye ko ibyo Danielle yamukoreye byatumye na we yifuza kumwigana. Uwo mugabo yongeyeho ati: “Iyo ugiriye umuntu neza, na we ayigirira abandi. Ibyo bituma buri wese yishimira ubuzima.”