6 UGUSHYINGO 2024
KIBA
Inkubi y’umuyaga yiswe Oscar yibasiye igihugu cya Kiba
Ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Oscar yateje inkangu mu mujyi wa Baracoa uri mu burasirazuba bw’intara ya Guantánamo muri Kiba. Iyo nkubi y’umuyaga yateje umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 120 mu isaha, kandi utuma umuriro ubura. Mu bice byo mu burasirazuba bwa Kiba haguye imfura nyinshi cyane yari ku gipimo cya santimetero 38, iteza imyuzure mu mazu y’abantu, aho bakorera ubucuruzi kandi yangiza imirima. Amazu arenga 2.000 yo muri iyo ntara yarangiritse kandi abantu bagera kuri barindwi bahasize ubuzima.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Twababajwe n’uko hari mushiki wacu ugeze mu zabukuru wapfuye
Ababwiriza 2 barakomeretse bidakabije
Ababwiriza 14 barahunze
Amazu 13 yarasenyutse, kandi 2 muri yo yaberagamo amateraniro
Amazu 22 yarangiritse bikabije
Amazu 5 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Intumwa zivuye ku biro by’ishami, abagenzuzi b’akarere hamwe n’abasaza b’itorero bahumurije abavandimwe bifashije Ibyanditswe kandi babagezaho imfashanyo
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 2 kugira ngo ziyobore ibikorwa by’ubutabazi
Twababajwe cyane n’ingaruka zatejwe n’iyi nkubi y’umuyaga hakubiyemo n’abo yahitanye. Ariko twizeye ko Papa wacu wo mu ijuru ari we Yehova, azakomeza gufasha abamwiringira bose.—Zaburi 55:22.