Soma ibirimo

14 GASHYANTARE 2019
KIBA

Kiba yibasiwe n’inkubi y’umuyaga

Kiba yibasiwe n’inkubi y’umuyaga

Ku itariki ya 27 Mutarama 2019, inkubi y’umuyaga yibasiye Havana, umurwa mukuru wa Kiba. Iyo nkubi y’umuyaga yari ifite umuvuduko w’ibirometero 322 ku isaha, iyo ikaba ari yo nkubi y’umuyaga ikaze yibasiye icyo kirwa kuva mu myaka 80 ishize. Nanone uwo muyaga wangije ahantu hareshya n’ibirometero 11, uteza imyuzure, usenya amazu, uhitana abantu bane kandi abagera ku 195 barakomereka.

Nta Muhamya n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Icyakora amazu 26 y’Abahamya yarangiritse kandi 3 muri yo bayateraniragamo. Abahamya barimo baragerageza kureba uko ayo mazu yasanwa.

Abagenzuzi basura amatorero bahumurije Abahamya bagenzi babo bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Dusenga dusaba ko Yehova yaha amahoro yo mu mutima abo bavandimwe na bashiki bacu, maze bakihanganira ibyo biza byabagezeho.—Kubara 6:26.