Soma ibirimo

Ifoto ya mushiki wacu Annemarie Kusserow, yakuwe muri filimi mbarankuru yitwa Purple Triangles yasohotse mu mwaka wa 1991, afite agace gato ko mu nyandiko zirenga 1.000 yakusanyije, zigaragaza uko umuryango we watotejwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi

27 UKUBOZA 2022
U BUDAGE

Abahamya ba Yehova batanze ikirego gishya mu Budage, gifitanye isano n’inyandiko zasizwe na Annemarie Kusserow

Ibihamya bishya bigaragaza ko inyandiko zasizwe na Annemarie zikwiriye guhabwa Abahamya ba Yehova

Abahamya ba Yehova batanze ikirego gishya mu Budage, gifitanye isano n’inyandiko zasizwe na Annemarie Kusserow

Nk’uko biheruka gutangazwa ku rubuga rwa jw.org no mu kinyamakuru The New York Times, inzu ndangamurage ya gisirikare ya Bundeswehr iri mu mugi wa Dresden mu Budage, yanze gusubiza inyandiko zasizwe na mushiki wacu Annemarie Kusserow, iba isuzuguye icyifuzo kijyanye n’ibyo yasize araze mbere y’uko apfa. Ariko vuba aha hari ikimenyetso cyagaragaye gihuje n’ibyo Abahamya ba Yehova bavuze. Ibyo byatumye umuryango wacu ugeza ikirego gishya mu rukiko urega iyo nzu ndangamurage.

Hashize imyaka irenga irindwi Abahamya ba Yehova, bagerageza gushyikirana n’ubuyobozi bw’iyi nzu ndangamurage mu bwumvikane, kugira ngo ibahe izo nyandiko ariko nta cyo byagezeho. Ubwo rero umuryango wacu waje kugeza ikirego mu rukiko. Ikibabaje ni uko, mu mwaka wa 2021 icyo kirego cyateshejwe agaciro n’urukiko, ruhamya ko iyo nzu ndangamurage yabonye izo nyandiko mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni umutungo w’agaciro kenshi mu bijyanye n’amateka

Igihe Annemarie yari afite imyaka 26, yatangiye kubika inyandiko zigaragaza ibyabaye ku Bahamya ba Yehova, mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi. Yakomeje kuzibungabunga mu gihe kirenga imyaka 65, ku buryo hari n’igihe bari bagiye kumwica bazimuziza, kugeza aho yapfiriye mu mwaka wa 2005. Izo nyandiko yabikiye ab’igihe kizaza, cyane cyane bagenzi be bahuje ukwizera, byaje kugaragara ku rwego mpuzamahanga ko, ari umutungo w’agaciro kenshi mu birebana n’amateka.

Annemarie yakusanyije izo nyandiko kugira ngo abantu benshi bashoboka, baba Abahamya ba Yehova n’abandi, bakomeze kwigira ku budahemuka abagize umuryango we bagaragaje. Kugira ngo ibyo bigerweho, yavuze ko umuryango w’Abahamya ba Yehova, ari wo wonyine wari kuragwa izo nyandiko. Icyakora icyo cyifuzo cye, kugeza ubu ntikirubahirizwa.

Annemarie n’abo bavukana bagera kuri bane, bagaragaye muri filimi mbarankuru yakozwe n’Abongereza mu mwaka wa 1991 yitwa Purple Triangles. Iyo filimi yibanze ku mateka y’abagize umuryango wa Kusserow, mu rwego rwo kugaragaza ukuntu ubutegetsi bw’Abanazi, bwatoteje Abahamya ba Yehova, bubaziza kwanga kwihakana ukwizera kwabo no kwanga kuyoboka Hitileri. Annemarie agaragara muri iyo filimi afite za nyandiko hamwe n’amafoto.

Mbere gato y’uko Annemarie apfa, yavuze ko igihe kimwe abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi rwa Gestapo, bamutaye muri yombi bamusanze aho yabaga, ku buryo yari hafi gutakaza inyandiko z’ingenzi mu zo yari yarabitse. Yaravuze ati: “Nari mpagaze ku muryango mfite ishakoshi nabikagamo izo nyandiko. Hari amabaruwa n’izindi mpapuro zari munsi yako zigakingirije.” Yujuje pome muri ya sakoshi, agira ngo ajijishe abakozi b’urwego rushinzwe iperereza kugira ngo batareba ibiri munsi yayo. Yaratekerezaga ati: ‘Nibanamvumbura, ndaba mfite icyo ndya ngeze muri gereza!’ Igishimishije ni uko batamuvumbuye.

Ubuguzi butemewe

Nyuma gato y’uko Annemarie apfuye, izo nyandiko ntizongeye kuboneka mu nzu ye. Nyuma yaho, byaje kumenyekana ko musaza wa Annemarie wari utakiri Umuhamya wa Yehova, yahaye za nyandiko ya nzu ndangamurage irazigura. Icyakora Annemarie akiriho ntiyigeze abimuhera uburenganzira. Uwo musaza we na we yaje gupfa.

Abakiriho bo mu muryango wa Kusserow bazi neza ibyo Annemarie yasize avuze, baratunguwe igihe urukiko rwanzuraga ko iyo nzu ndangamurage igumana izo nyandiko. Kuva icyo gihe, abagize uwo muryango, inshuti zabo n’abandi Bahamya ba Yehova batotejwe n’ubutegetsi bw’Abanazi, bandikiye amabaruwa abarirwa mu magana iyo nzu ndangamurage ndetse na Minisiteri y’Ingabo, babasaba gusubiza Abahamya ba Yehova izo nyandiko nk’uko Annemarie yabyifuzaga.

Harimo amakuru yihariye

Kimwe mu bintu byihariye biri muri izo nyandiko, ni ibaruwa yo gusezera yanditswe na musaza wa Annemarie witwa Wilhelm ku itariki ya 26 Mata 1940 mbere gato y’uko apfa. Kubera ko yari Umuhamya wa Yehova yanze kujya mu mirimo ya gisirikare. Icyo cyemezo yafashe abitewe n’umutimanama we cyatumye Abanazi bamukatira urwo gupfa.

Muri iyo baruwa Wilhelm yagize ati: “Babyeyi banjye nkunda, bakuru banjye, barumuna banjye namwe bashiki banjye: Mwese muzi ukuntu muri ab’agaciro kuri jye kandi ibyo mpora mbitekerezaho cyane cyane iyo ndebye ifoto y’umuryango wacu. Nibuka ukuntu buri gihe mu rugo twabaga twishimye. Icyakora nubwo bimeze bityo, mbere na mbere tugomba gukunda Imana, nk’uko Umuyobozi wacu Yesu Kristo yabidutegetse. Nidukomeza kumubera indahemuka, azatugororera.” Yishwe mu gitondo cyakurikiyeho ku itariki ya 27 Mata 1940 afite imyaka 25 gusa.

Ababyeyi ba Annemarie ari bo, Franz Kusserow n’umugore we Hilda bari bafite abana 11. Kimwe n’umuhungu we Wilhelm, Franz n’abandi bahungu be bakuru, barafunzwe bazira kutifatanya mu ntambara. Abana bangaga gukora indamukanyo ya Hitileri, babatandukanyaga n’ababyeyi babo bakabajyana mu bigo ngororamuco, hanyuma bakabajyana mu yindi miryango kugira ngo babe ari ho barererwa.

Igihe umuhungu muto wa Kusserow witwa Wolfgang yagezwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare yavuganye ubutwari agira ati: “Nabaye Umuhamya wa Yehova kuva nkiri umwana, nigishwa Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe Byera. Itegeko risumba ayandi kandi ryera cyane Imana yahaye abantu ni iri: ‘ukunde Imana yawe kurusha ikindi kintu cyose kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Irindi tegeko rigira riti ‘ntukice.’ Ese ibyo byose Umuremyi wacu yabyandikishirije ibiti?”

Ku itariki ya 28 Werurwe 1942 umuvandimwe Wolfgang bamuciye umutwe akaba yari afite imyaka 20 yonyine.

Ikibazo gifitanye isano n’imyizerere

Annemarie n’abagize umuryango we, barababajwe cyane bazira ko banze kwihakana ukwizera kwabo ngo bashyigikire ubutegetsi bw’Abanazi. Bamwe muri bo barabishe babaziza ko banze kwifatanya mu ntambara ngo bice abantu. Imyaka abagize uwo muryango bamaze bafunzwe uyiteranyirije hamwe ni 47.

Izo nyandiko zidufasha gusobanukirwa neza, ukuntu uwo muryango wagaragaje ukwizera mu buryo bwihariye. Zidufasha kwiyumvisha neza ukuntu kwizera Imana, bishobora gutuma tugira ubutwari, nubwo twaba dutotezwa cyangwa twugarijwe n’urupfu. Ubwo rero iyo ntego yagerwaho neza, izo nyandiko zibaye ziri mu nzu ndangamurage z’Abahamya ba Yehova.

Mu Kwakira 2022, Paul Gerhard Kusserow wari ukiriho mu bana ba Kusserow, nawe yarapfuye. Yari yizeye ko inzu ndangamurage ya gisirikare, izagera aho ikubaha icyifuzo cya mushiki we kandi yagiye abivuga mu ruhame kenshi kugeza igihe yapfiriye. Yabisobanuye agira ati: “Abavandimwe banjye, bishwe bazira kwanga kwifatanya mu mirimo ya gisirikare. Ubwo rero numva bidakwiriye ko izo nyandiko zakomeza kubikwa mu nzu ndangamurage ya gisirikare.”

Abahamya ba Yehova na bo ni uko babibona. Bumva bidahuje n’ubutabera kuba abayobozi b’iyo nzu ndangamurage baranze kubahiriza icyifuzo cya Annemarie. Icyifuzo cy’abagize umuryango wa Kusserow cyateshejwe agaciro mu gihe u Budage bwategekwaga n’Abanazi, none ninako biri kugenda mu Budage bwo muri iki gihe.

Ikibabaje, ni uko n’izo nyandiko ubwazo bataziha agaciro. Mu nyandiko zirenga 1.000 batwaye, 6 zonyine ni zo bakoresha, mu gihe izindi bazibitse zikaba nta cyo zimariye abantu.

Dusenga Yehova tumusaba ko, urukiko rwazaha izo nyandiko Abahamya ba Yehova, kuko ari bo bafite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuzikoresha.—Luka 18:7.