Soma ibirimo

Ukurikije uko urushinge rw’isaha rugenda uvuye hajuru ibumoso: Kuri pulatifomu, uko abaje bari bicaye, inyuma abari bashinzwe amajwi n’amashusho. Umuvandimwe Mark Sanderson ari kuvugana n’abarokotse kiriya gitero hamwe n’abagize imiryango yabo. Porogaramu y’umuhango wo gushyingura. Amakarita n’amabaruwa yo guhumuriza. Abaririmbyi barimo kuririmba. Abana bari guhumurizanya nyuma ya porogaramu. Abahagarariye polisi n’abashinzwe kuzimya umuriro bategereje ko gahunda itangira

10 MATA 2023
U BUDAGE

Abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gushyingura abantu barasiwe i Hamburg

Abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gushyingura abantu barasiwe i Hamburg

Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bo hirya no hino ku isi bababajwe n’ubwicanyi bwabaye ku itariki ya 9 Werurwe 2023, ubwo umuntu yarasaga abantu bari mu Nzu y’Ubwami y’i Hamburg mu Budage. Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, n’umuvandimwe Gajus Glockentin ufasha muri Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo hamwe n’abagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Burayi bwo Hagati, bagiye i Hamburg guhumuriza no kwita ku bavandimwe na bashiki bacu. Ku itariki ya 25 Werurwe, habaye umuhango wo gushyingura abahitanywe n’ubwicanyi bwabereye mu Nzu y’Ubwami y’i Hamburg. Uwo muhango wabereye mu nzu y’imikino yo muri uwo mujyi. Abakurikiranye uwo muhango bakozwe ku mutima no kubona ukuntu Bibiliya ifite ubushobozi bwo guhumuriza no gufasha abapfushije. Abenshi biyumvaga kimwe n’umuvandimwe warokotse icyo gitero wagize ati: “Twumvaga tumeze nk’abari mu gituza cya Yehova.” 

Abantu barenga 3.300 bitabiriye uyu muhango imbonankubone. Abarenga 90.000 bawukurikiranye bifashishije ikoranabuhanga.

Uretse abavandimwe na bashiki bacu bitabiriye uwo muhango, haje n’abari bahagarariye inzego za leta, polisi, abaganga n’abashinzwe kuzimya umuriro. Mu baje harimo meya w’umujyi wa Hamburg n’umwungirije, perezida w’inteko y’umujyi wa Hamburg, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Hamburg, senateri ushinzwe umutekano na siporo, uhagarariye sena, umukuru wa polisi mu mujyi wa Hamburg na visi perezida wa polisi. 

Abitabiriye uwo muhango hamwe n’abaririmbyi bari kuririmba indirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Imirimo itangaje y’Imana”

Uwo muhango watangijwe n’indirimbo y’Ubwami yaririmbwe n’itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu. Umuvandimwe Joachim Szewczyk, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Burayi bwo Hagati ni we wari uhagarariye uwo muhango. Yahaye ikaze umuvandimwe Dirk Ciupek, na we uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Burayi bwo Hagati kugira ngo atange disikuru yo gushyingura. Nyuma yaho, umuvandimwe Ciupek yahaye ikaze umuvandimwe Sanderson, maze atanga disikuru ngufi. Ayirangije Ciupek yagarutse kuri pulatifomu gusoza disikuru yo gushyingura. Uwo muhango wasojwe n’indi ndirimbo y’Ubwami n’isengesho ryatanzwe n’umuvandimwe Glockentin.

Igihe Umuvandimwe Sanderson yatangaga disikuru, yasobanuriye abari bateraniye aho ko Imana atari yo iteza ibikorwa by’ubugome. Ahubwo ko biterwa n’icyo igitabo cy’Umubwiriza cyita “ibigwirira abantu” (Umubwiriza 9:11). Umuvandimwe Sanderson yagize ati: “Mu gihe habaye ibyago, ntabwo tugomba kujya dushakisha impamvu zatuma tugereka ibyabaye ku Mana . . . Ibyiringiro byacu, ukwizera n’urukundo bizatuma twihanganira ibikorwa by’urugomo.” Nanone kandi yashimiye polisi, abakozi b’inzego z’ubutabazi n’abaganga bafashije abavandimwe na bashiki bacu. 

Umuvandimwe Dirk Ciupek

Igihe Umuvandimwe Ciupek yatanganga disikuru yagize ati: “Uwagabye igitero cyo ku itariki ya 9 Werurwe ntabwo ari aba bonyine yakigabyeho ahubwo yakigabye kuri twe twese muri rusange. Uyu munsi twaje kwerekana icyo twakora mu gihe abantu batugaragarije urwango cyangwa twakorewe urugomo. Tugaragaza urukundo, impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi, ibyo bikaba bigaragaza ibyiringiro n’ukwizera dufite. Ibyanditswe Byera bigira biti: ‘Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.’ Kandi ibyo ni byo twiyemeje, ni nayo mpamvu turi hano uyu munsi.”—Abaroma 12:21

Abari bitabiriye uwo muhango barushijeho kugira agahinda igihe umuvandimwe Ciupek yasubiragamo amazina y’abazize ubwo bwicanyi. Yaravuze ati: “Nanone twaje gusezera bwa nyuma kuri Stephan, Sebastian, James na Marie, Stephanie, Dan, hamwe na Romy (umwana wapfiriye mu nda ya mama we).” Ciupek yakomeje ahumuriza abagize imiryango y’ababuze ababo, hamwe n’incuti zabo bari bari aho, yarababwiye ati: “Twaje kubashyigikira ndetse no kubahumuriza.” 

Arimo gusoza disikuru, yagarutse ku mico myiza yabarangaga, abasigaye bazajya babibukiraho. Yavuze ku magambo ari mu Byahishuwe 21:4,5, maze aravuga ati: “Duterwa agahinda no gupfusha abantu bacu dukunda. Turabakumbura ariko ntitubibagirwa. Igihe kizagera Imana idukurireho agahinda dufite ubu, kubera ko izavanaho imibabaro. . . . Urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. Ibyo ni byo byiringiro Abakristo bose bafite. Ni byo natwe dufite. Urupfu ruzavaho burundu. Urupfu nta jambo ruzaba rufite. Imana ni yo izavuga ijambo rya nyuma. . . . Kuba Stephan, Sebastian, James na Marie, Stephanie, Dan na Romy, barapfuye ntibyarangiriye aho.” 

Meya wa Hamburg, Dr. Peter Tschentscher

Nyuma y’uwo muhango, hari abayobozi ba leta bagize icyo bavuga, harimo Dr. Peter Tschentscher meya w’umujyi wa Hamburg na Madamu Carola Veit, perezida w’inteko y’umujyi wa Hamburg. Bavuze ko babajwe n’ibyabaye kandi ko bifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo hamwe n’incuti zabo. Dr. Tschentscher yavuze ko abarokotse “bihanganiye agahinda n’ibikomere babigiranye ubutwari” kubera ko bafite “ukwizera gukomeye.” Nanone, yasomye ibaruwa Perezida w’Ubudage Mr. Frank-Walter Steinmeier yandikiye abagezweho n’ingaruka z’icyo gitero kugira ngo abahumurize. 

Perezida w’inteko y’Umujyi wa Hamburg, Madamu. Carola Veit

Hari hari abanyamakuru benshi kandi batangaje ibyahabereye. Hari umunyamakuru wa televiziyo wavuze ati: “Nashimishijwe cyane no kubona ukuntu abantu bari hano bose bagaragazaga ko bita ku bandi.” Yabisobanuye agira ati: “Twagiye twitabira imihango myinshi, ariko nta na hamwe twigeze tubona ibintu nk’ibi. Abantu bari hano baratuje, kandi ibyo bavuze nuko bitwara biratangaje.” 

Umugabo n’umugore barokotse icyo gitero baravuze bati: “Mu gihe dutewe agahinda n’abantu bacu bapfuye, biba byiza cyane gutekereza ku byiringiro byacu turi kumwe n’abavandimwe bangana gutya.” 

Umuvandimwe wo mu rindi torero riteranira mu Nzu y’Ubwami yagabwemo igitero yaravuze ati: “Ibyabaye birababaje. Nanjye naje kwifatanya mu kababaro n’abagize ibyago. Ariko wari umuhango wiyubashye rwose . . . Amagambo yavugiwe hano yose yaba ayavuzwe n’abavandimwe, ayavuzwe n’abahagarariye inzego za leta, yose yaranzwe n’umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi.” 

Uwo muhango wagaragaje ukuntu Yehova adukunda kandi atwitaho. Tuzi ko “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,” azakomeza kuba hafi y’abantu bose bagezweho n’ingaruka z’igitero cyabereye i Hamburg.—2 Abakorinto 1:3

 

Umuvandimwe Joachim Szewczyk, uri muri Komite y’Ibiro by”Ishami byo mu Burayi bwo Hagati, wari uhagarariye uwo muhango ari kuri pulatifomu. Itsinda ry’abaririmbyi b’Abahamya bicaye inyuma ye

Umuvandimwe Mark Sanderson, wo mu Nteko Nyobozi, ari gutanga disikuru yo guhumuriza, yanasemuwe mu Kidage

Abayobozi ba leta bari bitabiriye uwo muhango bicaye imbere

Nyuma y’uwo muhango, abavandimwe na bashiki bacu bahumurizanya

Amabaruwa n’amakarita byatanzwe aho uwo muhango wabereye

Abanyamakuru bari kugira icyo babaza umusaza wo mu Itorero rya Hamburg wari uziranye na bamwe mu bazize icyo gitero