22 GASHYANTARE 2021
U BUDAGE
Inteko Ishinga Amategeko yo mu Budage yibutse ubutwari bw’Abahamya ba Yehova igihe Abanazi babatotezaga
Buri mwaka, Inteko Ishinga Amategeko yo mu ntara ya Baden-Württemberg mu Budage, yibuka abantu bapfuye mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu gihe k’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ku itariki ya 27 Mutarama 2021, bibanze ku Bahamya ba Yehova. Uwo muhango wabaye hifashishijwe interineti kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu barenga 37.000 bo muri Otirishiya, mu Budage, mu Buholandi no mu Busuwisi barawukurikiranye. Nyuma yaho uwo muhango warebwe inshuro zigera hafi ku 78.000.
Muhterem Aras, perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo mu ntara ya Baden-Württemberg, yavuze ko “hari ibitabo byinshi n’inyandiko bigaragaza uko Abahamya ba Yehova batotejwe, . . . ariko abantu bake akaba ari bo bazi neza ayo mateka.” Yakomeje asobanura ko Abahamya ba Yehova babayeho muri icyo gihe kitari cyoroshye “batubera urugero mu gihe twaba duhanganye n’inzangano, ivangura . . . n’urugomo.”
Aras yavuze ku nkuru y’Umuhamya wa Yehova witwa Anna Denz, ukomoka mu gace ka Lörrach, mu ntara ya Baden-Württemberg. Ababyeyi be baguye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Igihe Anna yari ku ishuri yanze kuvuga indamukanyo ya Hitileri (Heil Hitler). Amaherezo abandi Bahamya baramufashije ahungira mu Busuwisi. Nyuma y’aho we n’umugabo we bimukiye muri Amerika. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aras yavuze ko “Anna Denz yashikamye kandi ko ukwizera kwe ari ko kwamufashije.”
Dr. Hans Hesse, umuhanga mu by’Amateka yasobanuye ukuntu Abahamya ba Yehova bahise bacibwa mu Budage mu mwaka wa 1933, nyuma y’amezi abiri gusa Abanazi bafashe ubutegetsi. Yasobanuriye abari bakurikiye uwo muhango ko icyafashije abavandimwe bacu “kwihanganira ibyo bitotezo, ari uko bakomeje gutanga ibitabo byabo cyangwa gukora umurimo wabo wo kubwiriza.”
Uwo muhanga yavuze ibyabaye ku muvandimwe Gustaf Stange. Igihe yari mu rukiko azira ko yanze kujya mu gisirikare, abashinjacyaha baramubajije bati: “Byagenda bite abantu bose bitwaye nkawe? Uwo muvandimwe yarabashubije ati: “Intambara yahita irangira.”
Muri uwo muhango bacuranze indirimbo y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: “Mwebwe Bahamya nimujye mbere!” Umuvandimwe Wolfram Slupina, uhagarariye Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru, ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati yavuze ko umuvandimwe Erich Frost, wari umuhanga mu muzika ari we wanditse amagambo ya mbere y’iyo ndirimbo igihe yari afungiye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa k’i Sachsenhausen, mu mwaka wa 1942. Mu myaka myinshi ishize, bigeze kubaza umuvandimwe Frost impamvu yanditse iyo ndirimbo. Yavuze ko yayanditse ashaka gutera inkunga Abahamya bagenzi be bari bafunganywe, kubera ko “muri ibyo bigo batotezwaga bikabije.”
Mara ufite imyaka 13 na Finn Kemper w’imyaka 15 b’Abahamya ba Yehova, bagize icyo babaza mushiki wacu Simone Arnold Liebster, warokotse ibitotezo by’Abanazi. Mushiki wacu Liebster yatotejwe cyane akiri umwana. Kubera ko yanze kujya mu ishyaka ry’Abanazi, abategetsi bamujyanye mu kigo ngororamuco. Yavuze ko kuba yarashikamye agakomeza kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibitotezo, “yumva bimushimisha cyane.”
Twishimira ko uyu muhango watumye abantu benshi bamenya Yehova, we udufasha by’ukuri mu gihe k’ibitotezo bikaze.—Abaheburayo 13:6.