20 WERURWE 2023
U BUDAGE
Umuntu witwaje intwaro yarashe mu Nzu y’Ubwami y’i Hamburg, mu Budage
Nk’uko twabibatangarije, ku itariki ya 9 Werurwe 2023, umuntu witwaje intwaro yinjiye mu Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Hamburg, igihe abagize itorero rya Hamburg-Winterhude bari bashoje amateraniro yo mu mibyizi. Polisi yahageze uwo muntu amaze kwica no gukomeretsa abavandimwe na bashiki bacu benshi. Na we yahise yirasa. Abahamya ba Yehova bo mu Budage n’abo hirya no hino ku isi bashimishijwe cyane n’amagambo yo guhumuriza kandi agaragaza urukundo n’impuhwe babwiwe n’abayobozi, imiryango yikorera n’abandi.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Tubabajwe nuko hari abavandimwe 4 na bashiki bacu 2 bishwe hamwe n’umwana wari utaravuka
Abavandimwe 2 na bashiki bacu 7 barakomeretse
Ibikorwa by’ubutabazi
Intumwa zihagarariye ibiro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati, abagenzuzi b’uturere 2 hamwe n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace barimo guhumuriza abavandimwe no kubatera inkunga
Twese nk’umuryango wunze ubumwe, dukomeje kuzirikana mu masengesho yacu abagezweho n’ingaruka z’iki gitero. Yehova ‘arinda abamuhungiraho ku munsi w’ibibazo bikomeye,’ kandi azadufasha kwihanganira ibi bihe biruhije, mu gihe tugikomeje kumukorera mu mahoro.—Nahumu 1:7.