Soma ibirimo

Abagize umuryango wa Vivienne bari mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova

3 WERURWE 2017
U BUDAGE

Inkiko zo mu Budage zahaye Abahamya konji

Inkiko zo mu Budage zahaye Abahamya konji

Muri Mata 2012, umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka irindwi witwa Vivienne Falcone, yashyiriye abayobozi b’ikigo k’ishuri ibaruwa yanditswe n’ababyeyi be, bamusabira uruhushya rw’umunsi umwe. Umuryango we witeguraga kwitabira ikoraniro ngarukamwaka ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova ryari kubera i Mainz. Abayobozi b’ishuri bimye uwo mwana uruhushya rwo gusiba ishuri kuwa Gatanu kugira ngo age mu ikoraniro ryo kuri uwo munsi. Icyakora ababyeyi ba Vivienne biyemeje kumujyana muri iryo koraniro kugira ngo yumve inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, nubwo abayobozi b’ishuri bari babyanze. Ababyeyi b’uwo mwana bagejeje icyo kibazo ku buyobozi bw’Urwego Rushinzwe Amashuri. Aho kugira ngo ubwo buyobozi bwemeze ko uwo mwana yari akwiriye uruhushya rwo kujya mu ikoraniro, bwategetse ababyeyi be gutanga amande.

Kuba ubwo buyobozi bwarateye utwatsi ubusabe bw’abo babyeyi ba Vivienne, byashoboraga kubagiraho ingaruka kuko mu mategeko y’u Budage, iyo umwana asibye ishuri nta mpamvu ifatika, ababyeyi be baregwa kutubahiriza inshingano yabo yo kohereza abana ku ishuri. Icyaha nk’icyo gihanishwa gucibwa amande cyangwa igifungo. Muri rusange, ababyeyi ba Vivienne basanze uwo mwanzuro ubavutsa uburenganzira bwo gusenga Imana no kurera umukobwa wabo mu buryo buhuje n’imyizerere yabo yo mu rwego rw’idini.

Urubanza ku minsi mikuru yo mu rwego rw’idini

Ababyeyi ba Vivienne ari bo Stefano na Elisa, batanze ikirego mu rukiko kubera uwo mwanzuro wafashwe n’Urwego Rushinzwe Amashuri. Bavuze ko inyigisho zo mu rwego rw’idini yahawe kuri uwo munsi, zituma uwo mwana n’abagize umuryango we bakorera Imana kandi bigakomeza ukwizera kwabo. Bagize bati: “Amakoraniro aba buri mwaka afite akamaro cyane kandi ni ingenzi cyane mu idini ryacu.” a Urwo rukiko rwavuze ko abo babyeyi batsinze, rwemera ko mu gihe Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro ngarukamwaka, bashobora guhabwa konji yo mu rwego rw’idini. Urwego Rushinzwe Amashuri rwajuririye uwo mwanzuro, ruvuga ko amakoraniro y’Abahamya ba Yehova atari konji kuko ari ibirori, aho kuba iminsi yihariye yera, urugero nka Noheli, Pasika cyangwa indi minsi mikuru yo ku rwego rw’igihugu.

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2015, Urukiko Rukuru rw’Ubutegetsi rwo muri leta ya Hesse rwashimangiye wa mwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ibanze. Urwo rukiko rukuru rwavuze ko umunsi mukuru ugenwa n’idini ubwaryo. Urwo rukiko rwagaragaje ko hakwiriye kuba itandukaniro hagati y’ibintu by’idini n’ibya leta, rugira ruti: “bitabaye ibyo, leta yajya yivanga mu burenganzira amadini ahabwa n’Itegeko Nshinga, ikanivanga muri gahunda zayo.” Leta “ntikwiriye kugira aho ibogamira mu bikorwa by’amadini.”

Nanone urwo rukiko rwagize icyo ruvuga ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova, rugaragaza ko Abahamya bafata amakoraniro yabo nk’iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini. Urwo rukiko rwavuze ko igihe Urwego Rushinzwe Amashuri rwangaga ubusabe bw’ababyeyi ba Vivienne, “rwarengereye umudendezo uwo mwana afite mu by’idini . . . n’uburenganzira ababyeyi bafite . . . bwo kwigisha abana babo ibyerekeye Imana no kubaha uburere.” Urukiko rwavuze ko ibyo Urwego Rushinzwe Amashuri rwakoze “bitandukanye n’ingingo ibuza leta kwivanga.”

“Kujya mu muhango wo mu rwego rw’idini bishobora kuba impamvu yumvikana ituma umunyeshuri ahabwa uruhushya rwo kutajya ku ishuri.”—Urukiko Rukuru rw’Ubutegetsi rwo muri leta ya Hesse

Inyigisho nziza

Igihe abo babyeyi ba Vivienne basomerwaga umwanzuro wafashwe n’urukiko rubarenganura, baravuze bati: “Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, duha agaciro inyigisho zitangirwa mu mashuri, kandi dushishikariza abana bacu gukunda ishuri. Nanone duha agaciro inyigisho zo mu rwego rw’idini kuko zifasha abana bacu gukunda ibintu by’Imana no kuba inshuti zayo, bikabafasha kuba abantu bakunda abandi, bubaha kandi bafite uburere. Dushimishijwe cyane n’umwanzuro urukiko rwafashe.”

Armin Pikl, umwavoka w’ababyeyi ba Vivienne, yagize ati: “Uyu mwanzuro ushimangiye ko amakoraniro y’Abahamya ba Yehova ari amateraniro yera kandi wumvikanisha uburenganzira ababyeyi bafite bwo kwigisha abana babo bashingiye ku myizerere yabo yo mu rwego rw’idini. Uyu mwanzuro uzagirira akamaro abanyeshuri b’Abahamya, kuko bazajya babona uburyo bwo kujya muri ayo makoraniro y’ingenzi. Turizera ko n’izindi nkiko zo mu bindi bihugu nizumva umwanzuro wafashwe muri uru rubanza, zizafata imyanzuro myiza.”

a Amakoraniro y’iminsi itatu Abahamya bagira, yahoze yitwa amakoraniro y’intara, aba buri mwaka kandi akaba ku isi hose. Muri ayo makoraniro, abakiri bato n’abakuze bigishwa amahame yo muri Bibiliya abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.