Soma ibirimo

21 UKWAKIRA 2016
U BUDAGE

Umuhango wo kwibuka ibyabereye muri gereza ya Brandenburg wibanze ku Bahamya ba Yehova

Umuhango wo kwibuka ibyabereye muri gereza ya Brandenburg wibanze ku Bahamya ba Yehova

SELTERS, mu Budage—Abahamya ba Yehova ni bo bibanzweho mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 71 y’ibyabereye muri gereza ya Brandenburg-Görden wabaye ku itariki ya 24 Mata 2016.

Daniela Trochowski, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari muri leta ya Brandenburg, avuga ijambo muri uwo muhango.

Uwo muhango wateguwe n’ikigo gishinzwe inzibutso z’i Brandenburg (Stiftung Brandenburgische Gedenkstätten), wabaye hibukwa ibyabereye muri iyo gereza (iri ku ifoto hejuru) iherereye ku birometero 99 ujya mu burengerazuba bwa Berlin. Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga 200. Daniela Trochowski, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari muri leta ya Brandenburg ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Yaravuze ati “Abahamya ba Yehova bari bafungiwe hano bahanishwaga igihano cy’urupfu . . . bitewe n’imyizerere yabo no kuba barangaga kuvuga indamukanyo ya Hitileri, kwifatanya mu bikorwa bya leta y’Abanazi cyangwa iby’imiryango iyishamikiyeho kandi ntibajye mu gisirikare.”

Sigurd Speidel, ni umwe mu Bahamya biciwe muri gereza ya Brandenburg-Görden, bishwe n’Abanazi.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, Shanseriye w’u Budage, Adolf Hitileri yavuze ko Abahamya ba Yehova bakwiriye gutsembwa. Hagati y’umwaka wa 1940 n’uwa 1945 abantu bagera ku 2.000 baguye muri gereza ya Brandenburg-Görden, 127 muri bo bakaba bari Abahamya. Ugereranyije n’andi matsinda y’abantu bari bafungiwe aho, Abahamya ni bo bahapfiriye ari abantu benshi.

Muri uwo muhango wabaye ku itariki ya 24 Mata, uwari uhagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Budage, Jochen Feßenbecker, yagize icyo abaza Umuhamya wa Yehova witwa Werner Speidel. Uwo Muhamya yavuze inkuru y’ukuntu mukuru we, Sigurd, wari Umuhamya wa Yehova, yiciwe muri gereza ya Brandenburg-Görden. Urukiko rwamukatiye urwo gupfa, maze ku itariki ya 27 Mutarama 1943, yicwa aciwe umutwe, afite imyaka 19. Muri icyo kiganiro Feßenbecker yagiranye na Speidel, yasomye ibaruwa yanditswe na Sigurd, mbere gato y’uko yicwa. Speidel yavuze uko umuryango wa Sigurd wakiriye amagambo ye ya nyuma, agira ati “igihe twasomaga iyo baruwa ntitwahahamutse. Ahubwo twumvise dutewe ishema no kuba yarakomeye ku kwizera kwe, akemera no gupfa.”

Ibaruwa Sigurd Speidel yanditse asezera ku muryango we. Amagambo ari mu ibara ryihariye agira ati “nahanganye n’ibintu byose ndabitsinda kandi nakomeje gushikama nta gucogora.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Mu Budage: Wolfram Slupina, 49-6483-41-3110