Soma ibirimo

7 MATA 2014
U BUDAGE

Richard Rudolph, wafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa yaguye mu Budage afite imyaka 102

Richard Rudolph, wafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa yaguye mu Budage afite imyaka 102

SELTERS, mu Budage—Umuhamya wa Yehova witwa Richard Rudolph, wafungiwe mu bigo bitanu by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa, kandi agafungwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti, yapfuye ku itariki ya 31 Mutarama 2014. Yapfuye afite imyaka 102.

Abanazi bamaze kujya ku butegetsi mu Budage mu wa 1933, umurimo w’Abahamya ba Yehova warabuzanyijwe. Ibyo byatumye Abahamya 11.300 bafungwa n’Abanazi, abagera ku 4.200 harimo na Rudolph, bajyanwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Abagera ku 1.500 baguye muri ibyo bigo. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, Rudolph yafunzwe imyaka icyenda, ajyanwa mu bigo bitanu byakoranyirizwagamo imfungwa hakubiyemo icya Sachsenhausen n’icya Neuengamme bizwi cyane byafungiwemo abantu basaga 300.000, kandi abagera ku 140.000 bakabigwamo.

Richard Rudolph (ku gisenge, ahagana iburyo) ni umwe mu mfungwa zategetswe kubaka ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Neuengamme mu mwaka wa 1940.

Mu mwaka wa 1944, Rudolph yimuriwe mu kigo cya Salzgitter-Watenstedt, kikaba ari ishami rya Neuengamme. Uwo muvandimwe yanze kugira uruhare mu mirimo yo gukora amasasu bitewe n’imyizerere ye, maze bamukangisha kumwica. Icyakora umwe mu basirikare bakuru barindaga Hitileri yatangajwe n’imyizerere ye, amuhisha mu gikamyo cyagemuraga ibyokurya, bituma arokoka.

Nyuma y’Intambara ya II y’Isi Yose, Rudolph yakomeje kubwiriza we n’abandi Bahamya bagenzi be, mu gace kagenzurwaga n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ari na ko kaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage. Yongeye gufatwa mu mwaka wa 1950 arafungwa. Imyaka yose yamaze afunzwe azira ukwizera kwe, ni imyaka 19.

Ann-Jacqueline Frieser na Richard Rudolph, wahawe igihembo nyuma yo kwandika inkuru ivuga iby’ubuzima bwe mu mwaka wa 2009.

Richard Rudolph yamaze imyaka myinshi yarishyiriyeho intego yo kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya kandi akabagezaho amasomo yavanye ku ngaruka zibabaje z’ibikorwa by’ivangura yagiye abona mu bihe byashize. Mu mwaka wa 2009, umunyeshuri w’Umudage witwa Ann-Jacqueline Frieser yatsindiye ibihembo bibiri mu irushanwa ryatanzwe n’ibiro bya perezida ku mateka, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Kwibuka intwari zitahawe agaciro kandi zari zaribagiranye.” Ibyo bihembo yabihawe bitewe n’uko yanditse ku buzima bwe hamwe n’ibyo yabajije Richard Rudolph. Yahawe igihembo cya mbere n’intara ya Rhénanie-Palatinat hanyuma aba n’umwe mu banyeshuri batatu ba mbere batsinze amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu.

Wolfram Slupina, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Budage, yagize ati “uretse kuba Richard Rudolph yari incuti yacu no kuba mugenzi wacu dukorana umurimo w’Imana, nanone yari isoko itagereranywa y’amateka. Ubutwari n’ukwizera bidasanzwe byamuranze, ni urugero rwiza kuri buri wese muri twe.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110