Soma ibirimo

9 UKWAKIRA 2013
U BUDAGE

Mu Budage hatashywe urwibutso rw’Umuhamya warokotse jenoside yakorewe Abayahudi

Mu Budage hatashywe urwibutso rw’Umuhamya warokotse jenoside yakorewe Abayahudi

SELTERS, mu Budage​—Ku itariki ya 21 Kamena 2013 i Lautertal-Reichenbach hatashywe ku mugaragaro urwibutso rw’Umuhamya wa Yehova witwa Max Liebster, wamaze imyaka itanu mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi. Umuyobozi w’umugi hamwe n’abandi bayobozi batashye urwo rwibutso mu muhango witabiriwe n’abatuye hafi aho, twavuga nk’umugore wa Liebster witwa Simone, na we w’Umuhamya wa Yehova.

Liebster ni Umuyahudi wabaga mu Budage mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi bwari buyobowe na Hitler. Mu mwaka wa 1939 yafashwe n’abapolisi b’Abanazi afungirwa mu bigo bitanu byakoranyirizwagamo imfungwa: Sachsenhausen, Neuengamme, Auschwitz, Buna n’icya Buchenwald. Abantu umunani mu bagize umuryango we, harimo na se, baguye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Uwo muvandimwe ubwe yateruye umurambo wa se awujyana mu nzu batwikiragamo imirambo mu kigo cya Sachsenhausen.

Liebster yamenyanye n’Abahamya ba Yehova bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Yabatijwe amaze kurekurwa mu wa 1945. Amagambo yanditse ku cyapa cy’umuringa cyometse ku rwibutso rwa Liebster, agaragaza ko ukwizera kwe ari ko “kwatumye agira imbaraga agashobora kurokoka.” Yapfuye mu mwaka wa 2008 afite imyaka 93.

Urupapuro rutumirira abantu kuza mu muhango wo gutaha urwo rwibutso rwa Liebster, rwagaragazaga ko Liebster “yemeraga adashidikanya ko amahame ya gikristo ashobora kugirira abantu akamaro.” Wolfram Slupina, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Budage yagize ati “dushimishijwe no kuba hibukwa ubutwari bw’umwe muri bagenzi bacu benshi duhuje ukwizera bemeye kuyoborwa n’umutimanama wabo mu gihe cyaranzwe no kutoroherana mu by’idini. Mu by’ukuri uru rwibutso ni gihamya y’uko ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe bwo muri Bibiliya bufite imbaraga, ari na bwo Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110