Soma ibirimo

13 NZERI 2019
AFURIKA Y’EPFO

Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya mu ndimi eshatu

Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya mu ndimi eshatu

Ku itariki ya 6 Nzeri 2019, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, ni bwo hatangajwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Iyo Bibiliya yasohotse mu ndimi zivugwa n’abantu basaga miriyoni 16 ari zo Ikivenda, Ikinyafurikansi n’Ikizosa. Umuvandimwe Anthony Morris, wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri izo ndimi, imbere y’imbaga y’abantu bagera ku 36.865 bari aho iryo koraniro ryabereye. Nanone ryakurikiranywe n’abandi bantu bagera ku 51.229 bari ahandi hantu hagera ku munani, harimo abari muri Lesoto, muri Namibiya no mu birwa bya Sainte-Hélène.

Umwe mu bahinduzi yavuze ku mwihariko w’iyi Bibiliya agira ati: “Ubu noneho twese tugiye gutangira gusoma Bibiliya bundi bushya, kuko iri mu rurimi rudukora ku mutima!” Undi muhinduzi yaravuze ati: “Ikintu gishishikaje kurushaho ni uko iyi Bibiliya izatuma turushaho kuba inshuti za Yehova, kuko izina rye rigarukamo kenshi.”

Nanone kandi iyi Bibiliya izatuma abavandimwe bacu barushaho kuba ababwiriza beza. Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya mu rurimi rw’Ikizosa yaravuze ati: “Iyi Bibiliya izadufasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Abantu bazajya bumva ubutumwa buri muri Bibiliya bitabaye ngombwa ko hagira ubasobanurira buri jambo.” Nanone umwe mu bagize uruhare mu kuyihindura mu rurimi rw’Ikinyafurikansi yongeyeho ati: “Ubu noneho umuntu ashobora kwisomera ibyanditswe kandi akabisobanukirwa.”

Twizeye tudashidikanya ko abavandimwe na bashiki bacu bazarushaho kuba inshuti za Yehova kuko bazaba bafite Bibiliya bazajya basoma bitabagoye.—Yakobo 4:8.