Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe uri mu ikipe yahinduye gitabo cya Bibiliya mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo. Iburyo: Umuryango uri gukoresha videwo yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo mu kigisho cy’umuryango

25 MUTARAMA 2022
AFURIKA Y’EPFO

Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo bashimiye Abahamya ba Yehova kubera ko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Hasohotse ibindi bitabo Bibiri byo muri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Afurika y’Epfo

Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo bashimiye Abahamya ba Yehova kubera ko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Abahagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bo muri Afurika y’Epfo, bashimiye Abahamya ba Yehova kubera ko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kurushaho kugira ubuzima bwiza babakorera amavidewo meza ari mu rurimi rw’amarenga rwo muri Afurika y’Epfo. Ibyo byabaye nyuma y’uko hasohotse igitabo cy’Abagalatiya n’Abefeso bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiliki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga, byasohotse ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021. Byatumye ibitabo bya Bibiliya bimaze gusohoka mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo biba icumi. Hateganyijwe ko ibindi bitabo bine bizasohoka muri Mata 2022. Ibyo bitabo byose biboneka ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language.

Minna Steyn, umwarimu akaba n’umuyobozi mu ntara ya Western Cape yagize icyo avuga ku Bahamya ba Yehova agira ati: “Nkunda cyane kureba izo videwo zo mu marenga. Ndifuza gushimira cyane Abahamya bitewe n’uko bateguye videwo nziza zo mu marenga.”

Bongani Makama, perezida w’Ishyirahamwe ry’Abafite Ubumuga muri Eswatini, yaravuze ati: “Turashimira cyane Abahamya ba Yehova kuba bita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abumva bigoranye bakabasha kubona ibintu abandi bantu babona.” Yongeyeho ati: “Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakwiye kubona Bibiliya mu rurimo rwabo. Niyo mpamvu dushimira cyane Abahamya ba Yehova kubera ko bashoboye kugeza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ibi bitabo biri mu rurimi rubagera ku mutima. Si twe tuzarota tugize Bibiliya yuzuye mu rurimi rw’amarenga.”

Ugereranyije abantu 450 000 bo muri Afurika y’Epfo ni bo bakoresha ururimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo. Muri icyo gihugu hari ababwiriza bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abumva bigoranye. Kubera umurimo Abahamya bakorana umwete, “abantu b’ingeri zose” bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari mu ifasi y’ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo.—1 Timoteyo 2:4.