Soma ibirimo

5 KAMENA 2019
AFURIKA Y’EPFO

Afurika y’Epfo yibasiwe n’imyuzure

Afurika y’Epfo yibasiwe n’imyuzure

Muri Mata 2019, imvura nyinshi yaguye ku cyambu kiri mu burasirazuba bwa Afurika y’Epfo. Iyo mvura yateje umwuzure n’inkangu mu duce dutandukanye twegereye intara ya Durban n’iya KwaZulu-Natal. Amakuru dufite agaragaza ko hapfuye abantu bagera kuri 70.

Ibiro by’Abahamya byo muri Afurika y’Epfo byavuze ko nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora hari amazu 19 y’Abahamya yangijwe n’inkangu cyangwa umwuzure. Nanone umwuzure wangije Amazu y’Ubwami atatu.

Komite Ishinzwe Ubutabazi hamwe n’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo mbonera barimo barakorana n’abavoronteri, kugira ngo bagenzure uko ibyangiritse muri buri rugo bingana. Iyo basanze aho Abahamya bari hateje akaga, babashakira ahandi ho kuba.

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika y’Epfo kwihanganira ibyo bibazo.—Zaburi 34:19.