Soma ibirimo

Inzu y’ibiro bishya by’ubuhinduzi

22 GASHYANTARE 2023
AFURIKA Y’EPFO

Ibiro by’Ishami bya Afurika y’Epfo byafunguye ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bw’ururimi rw’Ikivenda

Ibiro by’Ishami bya Afurika y’Epfo byafunguye ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bw’ururimi rw’Ikivenda

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2022, ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bw’ururimi rw’Ikivenda byatangiye gukorera mu gace ka Makhado muri Afurika y’Epfo. Ikipe y’abahinduzi igizwe n’abahinduzi 10 bakora iminsi yose n’umunani bakora iminsi micye.

Muri Afurika y’Epfo hari abantu bagera kuri miliyoni 1.2 bavuga ururimi rw’Ikivenda naho muri Zimbabwe hari abagera ku 100.000. Ubu muri ibyo bihugu byombi hari amatorero akoresha ururimi rw’Ikivenda agera kuri 28 afite ababwiriza bagera kuri 800.

Mu kibanza hari hasanzwemo inzu yavuguruwe, igirwa inzu y’amacumbi ane. Inzu nshya yubatswe yagizwe ibiro by’abahinduzi. Nanone hafi aho haguzwe andi macumbi atatu.

Ibyo biro by’ubuhinduzi byubatswe mu buryo buhuje n’ikirere cyo muri ako gace. Urugero, umuvandimwe Jody Palvie, wo mu rwego rushinzwe ibishushanyo mbonera n’ubwubatsi wari uhagarariye uwo mushinga yaravuze ati: “Mu rwego rwo guhangana n’ubushyuhe bwinshi buba muri aka gace, ibiti binini byari muri iki kibanza twarabiretse kugira ngo bijye bitanga agacucu kandi twakoresheje amakaro na sima ikoze neza kugira ngo bijye bituma hakomeza gukonja.”

Ibumoso: Aho bafatira amajwi azakoreshwa muri videwo. Iburyo: Ikipe y’abahindura mu rurimi rw’Ikivenda

Ibiro by’ubuhinduzi bishya byubatswe ahantu hazatuma abahinduzi bazajya bahura n’abaturage bavuga ururimi rw’Ikivenda. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Mu buzima bwacu bwa buri munsi tuganira n’abantu bavuga ururimi rw’Ikivenda nk’ururimi rwabo kavukire. Ibyo bituma duhindura neza, tugakoresha amagambo n’imvugo bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.” Undi muhinduzi we yaravuze: “Ubu twegeranye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikivenda, bazajya badufasha mu gufata amajwi ya za videwo n’ibitabo.”

Twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha abavandimwe na bashiki bacu bashyiraho imihati kugira ngo ‘basingize Yehova,’ mu bantu bakoresha ururimi rw’Ikivenda.—Zaburi 145:21.