25 MATA 2022
AFURIKA Y’EPFO
Imvura nyinshi n’inkangu byangije ibintu byinshi muri Afurika y’Epfo
Ku itariki ya 13 Mata 2022, mu ntara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo, haguye imvura nyinshi yangije ibintu byinshi ikanahitana ababarirwa mu magana. Mu duce tumwe na tumwe imvura yaguye amasaha 24 iri ku gipimo cya mirimetero 300. Hari uduce twinshi ubu tudafite amazi n’umuriro. Imihanda myinshi yarasenyutse.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Hari mushiki wacu ufite umukobwa wagwiriwe n’urukuta maze arakomereka bidakabije
Umuvandimwe yarakomeretse bidakabije igihe inzu ye yasenyukaga
Amazu 27 yarasenyutse
Amazu 102 yarangiritse
Ababwiriza 87 bavanywe mu byabo
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi
Abasaza b’amatorero bafatanyije n’abagenzuzi basura amatorero, bari guha ababwiriza ibyo bakeneye by’ibanze
Imirimo y’ubutabazi ikorwa ari na ko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Twiringiye ko Yehova azakomeza kubana n’abavandimwe na bashiki bacu batakaje ibyabo kandi ko azabaha imigisha y’iteka.—2 Abakorinto 4:18.