Soma ibirimo

Umuvandimwe Mark Sanderson yerekana Bibiliya zasohotse mu Gikwangali, mu Gisepulana no mu Gisetswana

10 WERURWE 2021
AFURIKA Y’EPFO

Muri Afurika y’Epfo hasohotse Bibiliya mu ndimi eshatu

Muri Afurika y’Epfo hasohotse Bibiliya mu ndimi eshatu

Ku itariki ya 7 Werurwe 2021, ababwiriza bo muri Afurika y’Epfo bavuga Igikwangali, Igisepulana n’Igisetswana babonye impano zihariye. Umuvandimwe Mark Sanderson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ni we watangaje ko hari Bibiliya zasohotse muri disikuru yafashwe mbere y’igihe. Mu Gikwangali no mu Gisepulana hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, naho mu rurimi rw’Igisetswana hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye. Ababwiriza bakurikiye iyo gahunda yihariye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo kandi nyuma yaho Bibiliya zabonekaga mu buryo bwa eregitoronike.

Igikwangali

Ikipe y’abahinduzi batatu barangije guhindura Bibiliya mu gihe k’imyaka ibiri. Ababwiriza barenga 240 bavuga urwo rurimi, ubu bafite Bibiliya ihinduye neza kandi yumvikana izabafasha kwiga Ijambo ry’Imana no mu murimo wo kubwiriza.

Igisepulana

Abahinduzi batandatu ni bo bahinduye iyo Bibiliya mu gihe cy’umwaka n’igice. Muri Afurika y’Epfo hari ababwiriza 374 bavuga Igisepulana.

Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Iyo twabaga turi mu murimo wo kubwiriza twakoreshaga Bibiliya yo mu Gisepedi. Ariko mbere yo gusobanurira umuntu washimishijwe umurongo w’Ibyanditswe twabanzaga kumusobanurira amagambo yavuzwemo. None ubu, iyo tumusomeye muri iyi Bibiliya, ahita abyumva.”

Igisetswana

Kugira ngo iyo Bibiliya iboneke byatwaye imyaka ine. Abahinduzi batandatu ni bo bayihinduye. Hari ababwiriza basaga 5.600 bavuga ururimi rw’Igisetswana.

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga kuri iyi Bibiliya agira ati: “Iyi Bibiliya izafasha ababwiriza kongera ubuhanga bwabo mu murimo wo kubwiriza aho kwibanda mu gusobanura amagambo atumvikana. Nanone ni igikoresho kiza cyo kwiyigisha. Imbonerahamwe, amakarita, amafoto n’ibisobanuro by’amagambo bizafasha ababwiriza kwiyumvisha neza inkuru zo muri Bibiliya.”

Izi Bibiliya nshya zizafasha abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abo bigisha kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Twishimira inyigisho nyinshi zo mu Ijambo ry’Imana duhabwa muri iki gihe.—Yesaya 65:13.