20 KANAMA 2019
AFURIKA Y’EPFO
Na bo babonye Bibiliya mu rurimi bumva neza!
Ku itariki ya 16 Kanama 2019, abavuga ururimi rw’Igikwanyama batangarijwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Ondangwa muri Namibiya. Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro, ni bwo umuvandimwe Franco Dagostini, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse.
Umwe mu bagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya, yaravuze ati: “Nta gushidikanya ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo izafasha abazayisoma kumva neza ubutumwa buri muri Bibiliya. Twizeye ko abavandimwe na bashiki bacu bazishimira kubona izina bwite ry’Imana, Yehova, aho rigomba kuba hose.”
Mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo, hari ababwiriza bagera kuri 490 bavuga ururimi rw’Igikwanyama. Abo babwiriza bageza ubutumwa bwiza ku bantu bagera hafi kuri miriyoni imwe n’igice bavuga Igikwanyama biganje muri Angola no muri Namibiya.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze guhindurwa yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 184, ubariyemo n’indimi 25 zimaze guhindura ivuguruye yo mu wa 2013. Rwose, tuzishimira kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bazakoresha iyi Bibiliya, bageza ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana ku bavuga ururimi rw’Igikwanyama.—Ibyakozwe 2:37.