Soma ibirimo

Amazu mashya aho ibiro byitaruye by’ubuhinduzi ururimi rw’Amarenga yo muri Afurika y’Epfo rukorera

29 MATA 2022
AFURIKA Y’EPFO

Urwego rushinzwe ubwubatsi rwavuguruye inzu izaba ibiro by’ubuhinduzi by’ururimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo

Urwego rushinzwe ubwubatsi rwavuguruye inzu izaba ibiro by’ubuhinduzi by’ururimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo

Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi muri Afurika y’Epfo ruri hafi kurangiza kuvugurura inyubako ziri i Durban zizajya zikoreramo ibiro byitaruye by’ubuhinduzi mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo (SASL). Ibiro by’ishami byaguze ayo mazu muri Werurwe 2020 nyuma yaho baguze n’inzu y’amacumbi byegeranye. Abahinduzi batangiye kuyimukiramo muri Gicurasi 2022.

Ibyo biro byitaruye bigizwe n’abakozi ba Beteli 17 hamwe n’abavolonteri 25 bakora igihe gito bari mu rugo iwabo. Aho ibyo biro bishya biherereye bizafasha gukora videwo zikoze neza zo mu rurimi rw’amarenga. Izo videwo zizafasha ababwiriza bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abumva bigoranye bagera kuri 283. Nanone zizafasha abantu bafite ubumuga bwo kutavuga bagera ku 450.000 bari muri icyo gihugu. Abenshi mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abumva bigoranye bo muri Afurika y’Epfo batuye mu ntara ya KwaZulu-Natal. Durban ni wo mugi munini wo muri iyo ntara.

Umuvandimwe Sibusiso Mzizi, ukora mu ikipe y’ubuhinduzi y’amarenga yo muri Afurika y’Epfo, yaravuze ati: “Twizeye ko ibi biro bishya bizagira akamaro mu murimo wo kubwiriza abantu bari mu ifasi ikoresha ururimi rw’amarenga muri Afurika y’Epfo n’amatorero agakomera.”

Dushimira Yehova ko akomeje guha imigisha abakorera mu ifasi y’amarenga n’abakoze kuri uyu mushinga bigatuma utera imbere.—Zaburi 127:1.