Soma ibirimo

11 UKUBOZA 2019
ALUBANIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Kinyalubaniya

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Kinyalubaniya

Ku itariki ya 8 Ukuboza 2019, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikinyalubaniya, mu ikoraniro ryihariye ryabereye muri Asllan Rusi Sports Palace, iherereye mu murwa mukuru wa Tirana, muri Alubaniya. a

Ugenekereje, Alubaniya ituwe n’abaturage bagera kuri miriyoni 2.900.000. Ariko kandi, ku isi hose hari abantu bagera kuri 7.600.000 bavuga ururimi rw’Ikinyalubaniya. Abahamya ba Yehova bashinze amatorero n’amatsinda akoresha urwo rurimi muri Otirishiya, mu Bubiligi, muri Kanada, mu Bwongereza, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bugiriki, mu Butaliyani, muri Macédoine du Nord, muri Suwede, mu Busuwisi, muri Turukiya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo Bibiliya ivuguruye yasohotse, izafasha ababwiriza basaga 5.800 baba mu bice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Alubaniya, n’abakomoka muri icyo gihugu baba mu mahanga.

Nanone, iyo Bibiliya irimo izindi mfashanyigisho, urugero nk’imigereka, ibisobanuro by’amagambo n’amakarita. Dusangiye ibyishimo n’abo bavandimwe na bashiki bacu bo muri Alubaniya, kuko ubu babonye Ijambo rya Yehova mu mvugo ihuje n’igihe tugezemo, yoroshye gusoma kandi yumvikana.—Matayo 13:16.

a Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yaherukaga gusohoka Kinyalubaniya mu mwaka wa 2005.