Soma ibirimo

Haruguru: Abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Vlorë, muri Alubaniya, mu mwaka 1930. Hejuru iburyo: Tumwe mu dutabo twasohotse mu Kinyalubaniya. Hasi iburyo: Umuvandimwe David Splane wo mu Nteko Nyobozi atangaza Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka 2005

7 MUTARAMA 2022
ALUBANIYA

Imyaka 100 irashize Abahamya ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza muri Alubaniya nubwo bamaze imyaka barwanywa

Imyaka 100 irashize Abahamya ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza muri Alubaniya nubwo bamaze imyaka barwanywa

Mu mwaka wa 2022, Abahamya ba Yehova bazaba bamaze imyaka 100 babwiriza ubutumwa bwiza muri Alubaniya.

Nasho Idrizi ari mu Banyalubaniya ba mbere bamenye ukuri. Igihe yabaga muri Amerika ahagana mu mwaka wa 1920, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abigishwa ba Bibiliya, uko ni ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe.

Nasho yasubiye muri Alubaniya mu mwaka wa 1922. Nanone hari abandi Banyalubaniya bahindutse Abigishwa ba Bibiliya igihe bari muri Amerika basubiye iwabo, kugira ngo bage kubwira abandi ibyo bari barize.

Thanas Duli

Thanas Duli ari mu bantu ba mbere babaye Abigishwa ba Bibiliya muri Alubaniya. Yaravuze ati: “Mu mwaka wa 1925, muri Alubaniya hari amatorero atatu, ariko nanone hari hari abigishwa ba Bibiliya n’abandi bantu bashimishijwe bari batataniye hirya no hino mu gihugu.”

Muri iyo myaka bigitangira, hari ibitabo byinshi byahindurwaga mu Kinyalubaniya, urugero La Harpe de Dieu na Un gouvernement désirable. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1925, wavuze ko “hatanzwe ibitabo byinshi mu rurimi rw’Ikinyalubaniya kandi ko Abanyalubaniya benshi bishimiye kwiga Bibiliya.”

Argjiro na Nasho Dori

Abantu batangiye kwita Abahamya “ungjillorë,” bisobanura “abavuga butumwa,” kubera ko babonaga ukuntu bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nasho Dori, wabatijwe mu mwaka wa 1930, yaravuze ati: “Mu mwaka wa 1935, itsinda ryacu ryakodesheje bisi tujya kubwiriza mu mugi wa Këlcyrë. Nyuma yaho twateguye urugendo rwo kuzenguruka igihugu cyose, twasuye umugi wa Përmet, Leskovik, Ersekë, Korçë, Pogradec na Elbasan. Twasoreje urwo rugendo muri Tirana igihe cyo kwizihiza urwibutso kigeze.”

Mu mwaka wa 1939, ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Butaliyani bwatangiye gutegeka Alubaniya kandi bahagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ubwo rero abavandimwe bacu bahuye n’ikibazo gikomeye cyo kutivanga muri poritiki kubera ko banze kujya mu gisirikare mu gihe k’intambara yashyamiranyije Ubugiriki n’Ubutaliyani. a Muri iyo myaka yose, abavandimwe 15 barafunzwe. Umuvandimwe Nikodhim Shyti yoherejwe mu kigo gikoranyirizwamo imfungwa kandi ntiyigeze agaruka.

Mu mwaka wa 1944, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yenda kurangira, Abakomunisiti bafashe ubutegetsi muri Alubaniya. Ibitotezo byarakomeje. Abavandimwe bacu benshi barafunzwe kandi bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Abandi boherejwe kure y’imiryango yabo mu bigo bikoranyirizwamo imfungwa. Muri iyo myaka abavandimwe bacu bo muri Alubaniya bari bari mu bwigunge. Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1959 cyaravuze kiti: “Nubwo abategetsi b’icyo gihugu bari baratandukanyije abavandimwe bacu n’ umuryango w’Isi Nshya, ntibashoboraga kubuza umwuka wera w’Imana kubafasha.” Mu mwaka wa 1967 Alubaniya yatangaje ko ibaye igihugu cya mbere kitemera Imana. Ariko itsinda ry’Abahamya bari basigaye muri icyo gihugu bakomeje gukorera Imana babigiranye amakenga.

Abakomunisiti bamaze gutsindwa, Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi ku itariki ya 22 Gicurasi 1992, bari bamaze imyaka irenga 50 umurimo wacu warabuzanyijwe.

Ubu muri Alubaniya hari Abahamya ba Yehova bagera ku 5 550, bari mu matorero 89. Twishimanye n’abavandimwe bacu kubera ko “ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga” nubwo bahuye n’ibitotezo.—Ibyakozwe 19:20.

a Intambara yashyamiranyije Ubutaliyani n’Ubugiriki yatangiye tariki ya 28 Ukwakira 1940 kugeza ku ya 23 Mata 1941. Icyo gihe ni bwo ibihugu byo mu magepfo y’u Burayi byatangiye kwisuganyaga ngo bige mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.