10 UKUBOZA 2019
ALUBANIYA
Umutingito ukaze washegeshe Alubaniya
Alubaniya iherutse kwibasirwa n’umutingito ukaze, bivugwa ko ari wo wa mbere ukaze ubaye mu myaka 40 ishize. Nubwo nta Muhamya wa Yehova wahitanywe na wo cyangwa ngo akomereke, hari amazu 35 y’abavandimwe n’amazu 3 bateraniragamo yangiritse.
Uwo mutingito wari ku gipimo cya 6,4 wabaye ku itariki ya 26 Ugushyingo 2019, wahitanye abantu 51, ukomeretsa abasaga 3.000, kandi utuma abandi babarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Bamwe mu Bahamya bavanywe mu byabo, bacumbikiwe na bene wabo, na ho abandi bacumbikirwa n’Abahamya bagenzi babo. Abari basanzwe bateranira muri ya mazu yangiritse, byabaye ngombwa ko bajya guteranira mu yandi Mazu y’Ubwami adateje akaga.
Hari umusaza w’itorero wavuze akamaro ko guhora umuntu yiteguye ibiza agira ati: “Igihe twumvaga umutingito, twahise dufata udukapu tuba turimo ibintu by’ibanze dushobora gukenera, nuko turasohoka. Ibyo twari twarabitsemo, urugero nk’uburingiti, amazi, imiti n’ibyokurya, byatugiriye akamaro. Dushimira Yehova n’Inteko Nyobozi kuko babitwibukije mbere y’igihe.”
Abagenzuzi basura amatorero, bahise bajya mu duce twashegeshwe n’icyo kiza, kugira ngo bahumurize abavandimwe kandi babatere inkunga. Hari n’umugenzuzi w’akarere wavuye aho yari acumbitse, bitewe n’uko inzu we n’umugore we babagamo yangiritse. Nubwo na bo bahuye n’ibyo bibazo, bamaze igihe kinini bafasha Abahamya bagenzi babo.
Nanone, abavandimwe bo muri Komite y’Ibiro by’Ishami basuye utwo duce twashegeshwe n’uwo mutingito. Ubu komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi igenzura ibikorwa byose by’ubutabazi bikenewe.
Dusenga Yehova tumusaba ko yafasha abo bavandimwe bacu bo muri Alubaniya kwihanganira ibyababayeho. Dutegerezanyije amatsiko igihe ibyo twiringiye bizasohora, maze ibiza bikaba inkuru ishaje.—Abaroma 8:25.